RFL
Kigali

Umukino wa Amavubi na Senegal ntukibereye mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/05/2022 9:30
0


Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye wimuriwe muri Senegal nyuma yaho iyi sitade yanze kuzura.



U Rwanda rwagombaga kwakira Senegal mu mukino wa kabiri wo mu itsinda L mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha, gusa uyu mukino ntikibereye kuri sitade ya Huye kuko itaruzura. Kubera ikibazo cya sitade zitujuje ibyangombwa zari muri Kigali, uyu mukino wari wajyanwe i Huye kuko sitade yaho nibura ariyo byashobokaga ko yasanwa vuba igakoreshwa muri iyi mikino.

Imirimo yo kuvugurura iyi sitade yaratangiye ariko amakuru ava i Huye avuga ko ibikorwa byari bikenewe kuvugururwa byabaye byinshi bisumba iminsi yari ihari bituma iyi sitade itinda kurangira

Aha imirimo yo kuvugurura sitade yari itangiye

Ibi byose bibaye, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba CAF na Senegal ko umukino uzahuza aya makipe wabanza kubera muri Senegal ubundi umukino wo kwishyura u Rwanda narwo rukazawakira. Senegal yemeye iki cyifuzo bivuze ko Amvubi agiye gukina imikino 3 yikurikiranya ari hanze y'u Rwanda, ari naho hari umukino ruzakiramo Senegal tariki 28 Werurwe 2023 kuri sitade ya Huye.

Amavubi ari muri Afurika y'Epfo aho yagiye gusura Mozambique nayo idafite ibibuga byujuje ibyangombwa, ariyo mpamvu yakirira muri Afurika y'Epfo. Amavubi navayo azahita yerekeza muri Senegal aho azakina n'iki gihugu tariki 7 Kamena ndetse muri Nzeri nabwo ajye gusura Benin.

Imikino yose yo kwishyura u Rwanda narwo ruzayakirira murugo kuko umukino w'umunsi wa 4 bazakira Benin kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura iyi sitade izaba yararangiye.

Aha niho sitade igeze

Amakuru ava i Huye aravuga ko iyi sitade aho imodoka siparikwa (Parking) hamaze kuzura, urwambariro narwo rumeze neza ndetse n'ikibuga bamaze kugihindura ariko intebe zo kwicaramo cyikaba ari kimwe munzitizi zabaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND