Nyuma y'amezi abiri n'iminsi micye avuye mu Rwanda mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live, Rose Muhando umuhanzikazi rurangiranwa mu Karere mu muziki wa Gospel yongeye gutumirwa mu Rwanda mu giterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'Itorero Foursquare Gospel Church riyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidele.
Rose Muhando ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo "Ombi Langu" imaze kurebwa hafi na Miliyoni 4 mu mezi 4 gusa, tariki 06/03/2022 ni bwo yataramiye mu Rwanda kuri Canaly Olympia mu gitaramo cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) gihurije hamwe abaramyi batandukanye. Kuva uwo munsi kugeza kuri iyi tariki twandika iyi nkuru, hashize iminsi 85. Iki gitaramo yari yatumiwemo, cyasozaga gahunda yari imaze igihe ya RGSL yo gushyigikira abaramyi mu mishinga ibateza imbere. Israel Mbonyi ni we watwaye igihembo nyamukuru gifite agaciro ka Miliyoni 7 Frw, gusa ntabwo yahawe 'Cash' ahubwo ngo bazamuha ibikoresho bifite ako gaciro.
Iki gitaramo Rose Muhando aherukamo i Kigali, cyasize inkuru mbi imusozi kubera imitegurire iri ku rwego rwi hasi, ibyatumye cyitabirwa n'abantu batagera ku 100 kandi abari baguze amatike barenga 2,000. Ku rundi ruhande ariko Rose Muhando yakuye inshuti mu Rwanda ari nayo mpamvu yongeye kuhagaruka nyuma y'iminsi 85 gusa. Inshuti yungutse ni izo muri Foursquare Gospel church, urusengero yaririmbyemo akishimirwa bikomeye mbere y'uko igitaramo cya RGSL kiba. Uru rusengero ni na rwo rwongeye kumutumira mu giterane gikomeye kizaba tariki 01-05 Kamen 2022.
INYARWANDA ifite amakuru avuga ko Rose Muhando arara mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Mbere, hanyuma ejo kuwa Kabiri azaganire n'abanyamakuru. Rose Muhando yatumiwe mu giterane "Pentecost Celebration Week" cyo kwizihiza Pentekote - Umunsi Mukuru ukomeye ku bakristo ku Isi hose aho baba bazirikana kuza k'Umwuka Wera ubwo yamunukiraga bwa mbere Itorero ry'abariho mu gihe cya Yesu, bakabifata nko gusubizwa kw'isezerano yabahaye dore ko yari yarabibasezeranije ko azaherereza Umwuka Wera nava mu Isi agasubira mu Ijuru.
Iki giterane cy'iminsi itanu Muhando yatumiwemo kizabera Kimironko kuri Fousqaure Gospel Church cyiyoborwe na Bishop Dr Masengo Fidele. Kizajya kinatambuka imbonankubone (LIVE) ku mbuga nkoranyambaga z'iri torero. Kuwa Gatatu tariki 01 Kamena nibwo kizatangira mu materaniro y'ingufu asanzwe aba kuri uyu munsi yamamaye nka "AGATATU". Biteganyijwe ko ari bwo na Rose Muhando azatangira kuririmbira abakristo bazaba bitabiriye. Icyakora Rose Muhando ntacyo aratangaza ku mbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n'iki giterane yatumiwemo i Kigali.
Rose Muhando mu gitaramo aherukamo i Kigali
Rose Muhando ni izina rurangiranwa mu Karere, agarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 85 ahataramiye
Bishop Dr Masengo niwe uyobora Itorero ryatumiwe Rose Muhando
Mu myaka yashize Bishop Dr Masengo yatengushwe na Rose Muhando aramutumira ntiyaza, ubu 'barawubanye'
Muhando yatumiwe mu giterane cya Pentekote
REBA HANO "OMBI LANGU" INDIRIMBO YA ROSE MUHANDO IKUNZWE CYANE
REBA HANO "WANYAMAZISHE" IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA ROSE MUHANDO
TANGA IGITECYEREZO