Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaganiye kure amakuru akomeje gukwirakwira hirya no hino avuga ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y’Epfo muri hoteli Amavubi acumbitsemo.
Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa sita z’amanywa, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umunyezamu wa Amavubi Kwizera Olivier yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y’Epfo.
Aya makuru yavugaga ko Kwizera Olivier
yafashwe ubugira gatatu ashaka kwihishahisha mu buryo butemewe ngo asohoke muri
hoteli Amavubi acumbitsemo.
Umunyamategeko
akaba n’umuvugizi muri FERWAFA, Jules Karangwa uri kumwe n’ikipe y’igihugu muri
Afurika y’Epfo, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha kuko Kwizera ameze
neza ndetse agiye kujya mu myitozo n’abandi bakinnyi.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati: ”Ni ibihuha, abakinnyi bose
uko ari 21 wongeyeho York Rafael uje nonaha turi kumwe kuri hoteli, mu kanya
turajya mu myitozo. Muze tube inyuma ya Amavubi”.
Uyu
munyezamu ukinira ikipe ya Rayon Sports asanzwe azi cyane muri Afurika y’Epfo
dore ko yakiniye Free State Stars igihe kitari gito.
Amavubi
afite urugamba rutoroshye mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 kizabera
muri Cote d’Ivoire, aho afite umukino wa mbere wo mu itsinda tariki ya 2 Kamena
2022 azesuranamo na Mozambique, umukino uzabera muri Afurika y’Epfo, mu gihe
tariki ya 7 Kamena Amavubi azakira Senegal kuri Stade Huye saa tatu z’ijoro.
Muri
iyi mikino Amavubi ari mu itsinda rya L ahuriyemo na Senegal, Mozambique na
Benin.
Kwizera Olivier (uri hagati) byavuzwe ko yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y'Epfo
FERWAFA yamaganye amakuru yavuzwe ko Kwizera Olivier yatorotse yemeza ko ari mu myitozo na bagenzi be
TANGA IGITECYEREZO