RFL
Kigali

DR Congo: Havumbuwe imirambo y'abantu 17 itariho imitwe

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:29/05/2022 13:23
0


Abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batahuye imirambo 17 yaciwe imitwe. Iyi mirambo yatahuwe hafi n’Umugezi wa Ituri mu gace ka Irumu mu Ntara ya Ituri bikekwa ko ari iy’abaturage bagiye bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace.




Umuyobozi w’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri aka gace, David Beiza yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ari bo bashobora kuba barishe aba bantu, kuko ariwo urangwa n’ibi bikorwa byo guca abantu imitwe.


Dieudonne Malangay utuye muri aka gace yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko batabashije kumenya imyirondoro y’aba bantu bishwe kuko iyi mirambo yatahuwe yaratangiye kwangirika. Ati: "Kugeza ubu, hari imitwe 17, imwe yagiye iboneka mu bwato n'ahandi... mu bihuru, hafi y'umugezi. Biragoye kumenya abishwe kubera uko imirambo imeze, ariko bashobora kuba ari abaturage bafashwe bugwate bakicwa n’inyeshyamba za ADF". 

Agace ka Irumu mu majyepfo ya Ituri, gahana imbibi n’intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Ni ko gakunze kwibasirwa n'ibitero bimena amaraso, bigabwa n'umutwe wa ADF wagaragajwe nAbajihadiste ba Leta ya Kisilamu nk’ishami ryayo muri Afurika yo Hagati. Igitero gikomeye giheruka kitiriwe uyu mutwe ni icyabaye muri Gicurasi gihitana uhuzima bw'abaturage 20 biciwe mu mudugudu wa Monge.

Src: Africa News







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND