Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, bagaragaje ubuhanga buhanitse ubwo bazamuka Ibitare bya Mpushi biri mu misozi yo muri Kamonyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
tariki 27 Gicurasi 2022, nibwo aba bakobwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeza
mu Karere ka Kamonyi kuzamuka Ibitare bya Mpushi, mu rwego rwo kumenya ahantu
nyaburanga ho gusura n’ibindi.
Aba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda, Bahali wahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw'imyororokere;
Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022,
Kazeneza Marie Merci na Uwimanzi Vanessa bari mu bakobwa 20 bavuyemo Miss
Rwanda, Saro Amanda wabaye Miss Talent, Mutesi Aline n'abandi bifatanyije nabo.
Bazamutse ibi bitare bafashijwe na
sosiyete ikora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu yitwa Rwanda Rock Climbers.
Gutondagira imisozi (Hiking) ni imwe
muri siporo zikomeye, kandi zikunzwe cyane ku Isi. Bisaba ko uyikora aba
yiteguye mu buryo bwose kugira ngo anyurwe.
Bamwe mu bakobwa bashoboye kurira umusozi barawurangiza, abandi biranga. Uyu musozi ugizwe n’ibyiciro bitatu: icyiciro cya mbere ufite metero 4, icyiciro cya kabiri ufite metero 8 naho icya
gatatu uyu musozi ufite hagati ya metero 15 na 18.
Aba bakobwa bose bitabiriye Miss
Rwanda ntibabashije kurira uyu musozi ngo bawurangize.
Stella Matutina yabwiye INYARWANDA ko
yize byinshi nyuma yo kuzamuka Ibitare bya Mpushi, bimufasha gusobanukirwa
byimbitse gahunda ya Visit Rwanda kandi amenya n’ibyiza nyaburanga abantu
bakwiriye gusura ‘mu gihugu cyacu’.
Stella yavuze ko gukorera urugendo aha
hantu biri mu mushinga we, wo gukangurira abantu ubukerarugendo bw’imbere mu
gihugu.
Ati “Biri mu murongo w’umushinga
wanjye ndi gukoraho nka Miss Tourism World, nkaba nshishikariza n’Abanyarwanda
muri rusange kwitabira gusura u Rwanda, kuko hari ibintu byinshi byiza.”
Akomeza ati “Icyo uru rugendo runsigiye
ni ugufata iya mbere mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda, tugakomeza guteza
gahunda ya Visit Rwanda imbere.”
Uwimanzi Vanessa yavuze ko ubwoba bwari bwose ubwo yazamukaga ibi bitare, ariko ko kuba hamwe n'inshuti bamuteye imbaraga zo gukomeza urugendo.
Ati "Navuga ko nabonye agace mu Rwanda ntarinzi keza, kandi gafite agace ko kurira ibitare. Byari bigoye kugera hejuru, ariko kuba umuntu ari kumwe n'inshuti zimutera imbaraga, byongera imbaraga umuntu agakomeza azamuka."
Aba bakobwa bazamutse Ibitare bya
Mpushi babwiwe amateka y’aha hantu yibanze cyane ku misozi, bamenya ko mu myaka
10 ishize abantu bahasuraga ndetse hari inkuta umuntu agenda akandikaho izina
rye abaye abishaka.
Uyu munsi abitabiriye uru rugendo
ntabwo biyanditseho ariko abahageze mu minsi yashize hariho amazina yabo, hari
n’ahari izina rimaze imyaka 10 ryanditswe.
Iki kigo cyabatembereje kivuga ko mu minsi iri imbere kizatanga amahugurwa kubifuza kwiga kuzamuka imisozi, kandi hari ahantu ho gucumbika (Camping).
Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko aba bakobwa bazamutse Ibitare bya MpushiAba bakobwa barimo Murekatete Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Global Tourism Rwanda 2021
Bahali wahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw'imyororokere muri Miss Rwanda 2022
Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022
Uyu mugabo uri hasi ni we uba ugenzura umugozi w'abari kurira ibitare
Byari ibyishimo kuri aba bakobwa bongeye guhura
Hitwa Mpushi Rocks Adventure
Kazeneza Marie Merci uri mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda 2022
Uwimanzi Vanessa uri mu bakobwa bari
mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022
Kuzamuka no kumanuka ibitare ni imyitozo ngororamubiri myiza ku muntu
Bakwambika ingofero y’ubwirinzi
Hari urutare rwa metero 15 na 21….
Kuzamuka imisozi (Hiking) ni umwe muri siporo zikunzwe cyane ku Isi
Saro Amanda wabaye Miss Talent
Ibikoresho bifasha abantu kuzamuka
imisozi biba byateguwe ku bwinshi
Uwikuzo Marie Magnificat wari muri Miss Rwanda 2022
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO