RFL
Kigali

Alice na Diana batumiye Tracy, Brian, Dinah na Mpundu mu gitaramo 'Make His Praise Glorious'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/05/2022 18:36
0


Abaramyi Alice Tonny na Diana Kamugisha bamaze gutangaza abahanzi bazafatanya nabo mu gitaramo 'Make His Praise Glorious' kizaba ku Cyumweru tariki 05/06/2022 muri New Life Bible Church Kigali kuva saa kumi zuzuye z'umugoroba kugeza saa moya zuzuye z'ijoro.



Iki gitaramo cyateguwe na Diana Kamugisha afatanyije na Alice Tonny uzwi cyane nka Big Tonny. Ni kimwe mu bitaramo by'ivugabutumwa bazakora bazenguruka igihugu muri uyu mwaka wa 2022. Ku ikubitiro bataramiye i Kayonza tariki 15/05/2022, ubu ahatahiwe ni i Kigali. Igitaramo cy'i Kigali ni cyo cyagombaga kubanziririza iyi gahunda yabo yo kuzenguruka igihugu, gusa habayemo impamvu zabatunguye bituma bafata indi tariki bacyimurira tariki 05/06/2022 mu gihe cyagombaga kuba tariki 29/05/2022.

Diana Kamugisha aherutse kubwira InyaRwanda.com ko intego y'ibi bitaramo bye na Alice Tonny ari ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishimira ku bw'uburinzi bwayo mu gihe cya Covid-19. Ati "Intego yacyo ni ukwamamaza icyubahiro cy'Imana no kuyishima ko yaturinze ikanadukiza Covid-19, nubwo itaragenda burundu ariko turayishima aho igejeje ikora". Muri ibi bitaramo byose kwinjira bizaba ari ubuntu. Ati "Ntabwo tuzishyuza, kwinjira ni ubuntu ugasohokana umunezero mwinshi".

Muri iki gitaramo kizabera i Kigali, Diana Kamugisha na Alice Tonny bazaba bari kumwe n'abaramyi batandukanye barimo; Dinah Uwera, Brian Blessed, Mpundu Bruno, Tracy Agasaro umugore wa Rene Patrick, Bernice n'abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo ndetse n'ibindi bazakorera hirya no hino mu gihugu, byubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya, Zaburi 66:02 havuga ngo "Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo."


Diana Kamugisha yahuje imbaraga na Alice Tonny bategura ibitaramo bizenguruka igihugu


Alice Tonny na Diana Kamugisha barataramia i Kigali kuwa 05/06/2022


Brian Blessed, Dinah na Tracy bari mu bazaririmba mu gitaramo cya Alice & Diana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND