Umutima wanjye uraremewe - Mehfira ari mu bashenguwe n’urupfu rw’abana 19 baguye mu bwicanyi bwabereye muri Leta ya Texas batuyemo

Imyidagaduro - 25/05/2022 11:28 AM
Share:
Umutima wanjye uraremewe - Mehfira ari mu bashenguwe n’urupfu rw’abana 19 baguye mu bwicanyi bwabereye muri Leta ya Texas batuyemo

Ngabo Mehfira umugore wa Meddy yavuze ko umutima we uremerewe cyane kubera urupfu rw’abana 19 baguye mu iraswa ryakozwe n'umusore wari witwaje imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 akamisha amasasu ku ishuri rya Robb Elementary. Igikorwa nk'iki cy'iterabwoba kibaye icya 27 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva umwaka watangira.

Mu magambo ya Mimi Mehfira yanyujije ku rukuta rwa Instagram nyuma yo kugaragaza ko Leta ya Texas ikeneye amasengesho ya buri umwe yagize ati: "Mbuze amagambo yo kuvuga! Sinshobora no kubasha kwiyumvisha uko imiryango imerewe, bose baruhukire mu mahoro. Umutima wanjye uraremerewe."

Ikinyamakuru BBC kigaruka kuri iyi nkuru y’incamugongo cyavuze ko umurashi yarashe ku bana biga mu ishuri rya Robb Elementary ryigishirizwamo abana bari hagati y’imyaka 7 na 10 yivugana abagera kuri 19 n’abandi bakuze 2. Ucyekwaho kurasa aba bana wari ufite imyaka 18, yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 yari ifite amasasu yuzuye n’ubushobozi bwo kurasa buri hejuru.

Bikomeje kandi kuvugwa ko uyu musore w’ingimbi yarashe abangaba nyuma y'uko yari amaze kwivugana nyirakuru. Ibinyamakuru byo muri aka gace nk'uko BBC yakomeje ibitangaza byatangaje ko uyu musore yigaga mu mashuri yisumbuye hafi y'ako gace.

Kugaba igitero k'uyu musore bikomeje kuvugwa ko atari igikorwa cy’ubusazi gutyo gusa ahubwo ko bifite uwari ubyihishe inyuma ku buryo hari n'abemeza ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyagabwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uvalde agace kabereyemo iri sanganya gaherereye ku bilometero 128.7 uvuye ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igihugu cya Mexico kiri mu bya mbere biberamo urugomo binacururizwamo ibiyobyabwenge.

Igikorwa nk'iki cy'iterabwoba kibaye ku nshuro ya 27 kuva umwaka watangira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse abana bamaze iminsi batozwa uko bagomba kwitwara mu gihe umurashi yinjiye mu ishuri.

Nta minsi 10 irashira muri Leta ya New York harashwe abagera ku 10 bikaba bikomeje kubera ikibazo cy’urusobe Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko inzego z’umutekano bisa nk'aho zikomeje kunanirwa gukemura iki kibazo.


Mimi yifurije iruhuko ridashira ababuriye ubuzima bwabo mu gitero cy'iterabwoba cyagabwe ku ishuri ry'abana bato

Ababyeyi b'abana n'isi muri rusange bari mu gahinda ko kubura ubuzima bw'abantu mu buryo bw'amaherere

Imitima ya benshi ikomeje gukomeretswa n'ibikorwa by'iraswa ry'abantu rya hato na hato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abantu bakomeje kuraswa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isa nk'iyananiwe gukemura ikibazo cy'umutekano indani mu gihugu muri iki gihe


Mimi yagaragaraje ko Texas icyeneye amasengesho


Abana 19 n'abantu bakuru 2 biciwe mu gitero bashegeshe imitima ya benshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...