Mu magambo ya Mimi Mehfira yanyujije ku rukuta rwa Instagram
nyuma yo kugaragaza ko Leta ya Texas ikeneye amasengesho ya buri umwe yagize
ati: "Mbuze amagambo yo kuvuga! Sinshobora no kubasha kwiyumvisha uko imiryango
imerewe, bose baruhukire mu mahoro. Umutima wanjye uraremerewe."
Ikinyamakuru BBC kigaruka kuri iyi nkuru y’incamugongo cyavuze
ko umurashi yarashe ku bana biga mu ishuri rya Robb Elementary ryigishirizwamo
abana bari hagati y’imyaka 7 na 10 yivugana abagera kuri 19 n’abandi bakuze 2. Ucyekwaho kurasa aba bana wari ufite imyaka 18, yakoresheje
imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 yari ifite amasasu yuzuye n’ubushobozi bwo kurasa
buri hejuru.
Bikomeje kandi kuvugwa ko uyu musore w’ingimbi yarashe
abangaba nyuma y'uko yari amaze kwivugana nyirakuru. Ibinyamakuru byo muri aka
gace nk'uko BBC yakomeje ibitangaza byatangaje ko uyu musore yigaga mu mashuri
yisumbuye hafi y'ako gace.
Kugaba igitero k'uyu musore bikomeje kuvugwa ko atari igikorwa cy’ubusazi gutyo gusa ahubwo ko bifite uwari ubyihishe inyuma ku buryo hari n'abemeza ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyagabwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uvalde
agace kabereyemo iri sanganya gaherereye ku bilometero 128.7 uvuye ku mupaka wa
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igihugu cya Mexico kiri mu bya mbere biberamo
urugomo binacururizwamo ibiyobyabwenge.
Igikorwa nk'iki cy'iterabwoba kibaye ku nshuro ya 27 kuva umwaka watangira muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika ndetse abana bamaze iminsi batozwa uko bagomba kwitwara mu
gihe umurashi yinjiye mu ishuri.
Nta minsi 10 irashira muri Leta ya New York harashwe
abagera ku 10 bikaba bikomeje kubera ikibazo cy’urusobe Guverinoma ya Leta
Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko inzego z’umutekano bisa nk'aho zikomeje
kunanirwa gukemura iki kibazo.

Mimi yifurije iruhuko ridashira ababuriye ubuzima bwabo mu gitero cy'iterabwoba cyagabwe ku ishuri ry'abana bato
Ababyeyi b'abana n'isi muri rusange bari mu gahinda ko kubura ubuzima bw'abantu mu buryo bw'amaherere
Imitima ya benshi ikomeje gukomeretswa n'ibikorwa by'iraswa ry'abantu rya hato na hato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abantu bakomeje kuraswa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isa nk'iyananiwe gukemura ikibazo cy'umutekano indani mu gihugu muri iki gihe
Mimi yagaragaraje ko Texas icyeneye amasengesho
Abana 19 n'abantu bakuru 2 biciwe mu gitero bashegeshe imitima ya benshi
