RFL
Kigali

Annette Murava uzwi mu ndirimbo ‘Niho Nkiri’ yambitswe impeta ahita asohora ‘Ndakwibutse’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/05/2022 8:45
0


Murava Annette wamamaye mu ndirimbo ‘Niho Nkiri’ yakunzwe cyane kugeza ubwo igejeje miliyoni n’abarenga 400 bamaze kuyireba yambitswe impeta ahita ashyira hanze indirimbo nshya 'Ndakwibutse' imaze amasaha macye isohotse.



Murava Anette ni umwe mu baramyi bagezweho muri iyi minsi abikesha 'Niho Nkiri', imwe mu ndirimbo yafashije abatari bake bitewe n’uburyo yaririmbwemo, amagambo n’inyigisho ziyirimo.

Mu ndirimbo 'Niho nkiri' uyu mukobwa aba asobanura ndetse akavuga ko akiri aho Imana yamusize ndetse akirangamiye isezerano, agahora yibaza ukuntu abo basengeye rimwe basubijwe ariko we ntasubizwe.

Muri iyi ndirimbo kandi asaba Imana kumurinda gushidikanya ndetse no kurira abandi baseka, abanzi be bakishima akibaza nanone impamvu Imana yamusize inyuma ariko akagaruka abwira Imana kumuha imbaraga zo gukomera.

Annette Murava yakunzwe mu ndirimbo 'Niho Nkiri'

Kuri ubu Annet Murava yahishuye ko yambitswe impeta ndetse ko ubu n’ubukwe ari vuba. Abinyujije kuri konti ye ya instagram Annette Murava yerekanye ko afite ibyishimo ndetse ko ari mu munezero mwinshi cyane.

Mu kiganiro Annette Murava yagiranye na Isimbi Tv kandi yahamije aya makuru avuga ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n’umusore akunda ndetse ko n’ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.


Annette mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa impeta

Mu gihe cy’amasaha 14 gusa Annette kandi yasohoye indirimbo ‘Ndakwibutse’ imwe mu ndirimbo nayo yakiriwe neza kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi umunani kuri konti ya youtube ya Annette Murava.

Annette Murava yakunzwe yasohoye indirimbo 'Ndakwibutse'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NDAKWIBUTSE YA ANNETTE MURAVA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND