RFL
Kigali

Basketball: Kenny Gasana ukinira ikipe y’igihugu yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2022 9:53
0


Kenneth Wilson wamamaye nka Kenny Gasana muri Basketball ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’ikipe ya REG BBC, yahawe ubwemegihugu bw’u Rwanda.



Kuri uyu Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo Kenny Gasana ufite izina rikomeye muri Basketball nyarwanda yahawe ubwenegihugu bumwemerera kuba umunyarwanda.

Umuhango wo guha Ubwenegihugu Wilson Kenneth Gasana, wabereye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, aho yarahiriye indahiro yo kuba Umunyarwanda afashe ku ibendera ry’Igihugu arangije arabisinyira.

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

Kenny Gasana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu itumanaho yakuye muri Boise State University, yatangiye gukina umukino wa basketball nk’umukinnyi wabigize umwuga mu 2007.

Mu mwaka wa 2010, Gasana yakiniye ikipe yo mu gihugu cya Maroc, Chabab Rif Al Hoceima, mu 2014 yerekeza mu ikipe ya Gezira yo mu Misiri.

Muri 2019, Gasana yasinyanye na REG BBC yo muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho nyuma y’amezi make yaje kwerekeza mu ikipe y’abakeba ya Patriots BBC mu Ukwakira uwo mwaka.

Muri Gicurasi 2022, yongeye kugirana amasezerano n’ikipe ya REG BBC.


Kenny Gasana yarahiriye kuba umunyarwanda


Kenny Gsana nyasinyiye kuba umunyarwanda

Gasana Kenny yahawe ikaze mu muryango nyarwanda

Gasana Kenny yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND