Kenneth Wilson wamamaye nka Kenny Gasana muri Basketball ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’ikipe ya REG BBC, yahawe ubwemegihugu bw’u Rwanda.
Kuri
uyu Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo Kenny Gasana ufite izina rikomeye
muri Basketball nyarwanda yahawe ubwenegihugu bumwemerera kuba umunyarwanda.
Umuhango
wo guha Ubwenegihugu Wilson Kenneth Gasana, wabereye ku Biro by’Akarere ka
Gasabo, aho yarahiriye indahiro yo kuba Umunyarwanda afashe ku ibendera
ry’Igihugu arangije arabisinyira.
Ni
umuhango wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali
Pauline.
Kenny
Gasana wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa San Antonio muri
Leta ya Texas, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu
itumanaho yakuye muri Boise State University, yatangiye gukina umukino wa
basketball nk’umukinnyi wabigize umwuga mu 2007.
Mu
mwaka wa 2010, Gasana yakiniye ikipe yo mu gihugu cya Maroc, Chabab Rif Al
Hoceima, mu 2014 yerekeza mu ikipe ya Gezira yo mu Misiri.
Muri
2019, Gasana yasinyanye na REG BBC yo muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda
aho nyuma y’amezi make yaje kwerekeza mu ikipe y’abakeba ya Patriots BBC mu
Ukwakira uwo mwaka.
Muri
Gicurasi 2022, yongeye kugirana amasezerano n’ikipe ya REG BBC.
Kenny Gasana yarahiriye kuba umunyarwanda
Kenny Gsana nyasinyiye kuba umunyarwanda
Gasana Kenny yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO