Abahanzi Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi] na Bonhomme berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kujya gufasha Abanyarwanda bahatuye Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Bahagurutse ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi
2022.
Munyanshoza na Bonhomme bazaririmba
mu muhango uzabera mu mujyi wa Salt Lake muri Utah ku wa 27,
28 na 29 Gicurasi 2022.
Iki gikorwa cyo Kwibuka kizitabirwa
na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana
Mathilde, Perezida w'Umuryango IBUKA, umuryango uharanira inyungu
z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, Umuyobozi
w''Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha n'abandi barimo abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Bonhomme azahita agaruka mu Rwanda.
Ni mu gihe Munyanshoza azakomereza muri Leta ya Maine akajya kuririmba mu
gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n’Abanyarwanda bahatuye. Iki gikorwa kizaba ku wa
23 Kamena 2022. Uyu muhanzi avuga ko azahamara ukwezi.
Ni ubwa mbere Munyanshoza agiye muri
Amerika, ariko yaririmbiye mu bihugu birimo Mozambique.
Aba bahanzi batumiwe n’Umuryango
IBUKA Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Buri muhanzi yifashe amashusho,
abwira abanyarwanda batuye muri Amerika kuzifatanya nabo mu gikorwa cyo
kwibuka, kandi ko bazaririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zifasha Abanyarwanda
kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazizwa ubusa.
Munyanshoza amaze imyaka irenga 20
akora indirimbo zo Kwibuka zifasha Abanyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo
‘Mibirizi’ yamwitiriwe, ‘Kamonyi’, ‘Kivugiza’, ‘Imfura zo kumugote’, ‘Nyanza ya
Butare’ n’indi zifasha benshi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Werurwe 2022, Bonhomme
yaririmbye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu muhango wo kwibuka Jenoside
yakorewe Abayahudi.
Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo
Kwibuka zirimo nka “Amaraso y’abayoboke”, “Iyaba”, “Ijambo rya nyuma yavuze”,
“Ukiriho”, “Sinamenye aho wiciwe”, “Zimulinda” n’izindi.
Munyanshoza na Bonhomme ubwo bari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Mbere
Munyanshoza Dieudonné [Uri iburyo] [yagiye
gufasha Abanyarwanda batuye muri Amerika #Kwibuka28
Umuhanzi Bonhomme [Uri ibumoso] uzwi mu ndirimbo ‘Ijambo rya nyuma’ yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO