RFL
Kigali

Symphony Band yakuye Ariel Wayz mu ndirimbo bari barakoranye imusimbuza Bwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2022 19:22
0


Umuhanzikazi Ariel Wayz yasabye itsinda rya Symphony Band gushyira ahagaragara indirimbo bakoranye ubwo yari akiri muri iri tsinda, avuga ko adashobora kwihanganira kuyibura.



Ni nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2022, itsinda rya Symphony Band ritangaje ko rigiye gushyira ahagaragara indirimbo ‘My Day’ bakoranye n’umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe, avuga ko ubwo Ariel Wayz yabaga mu itsinda rya Symphony Band bakoranye iyi ndirimbo iri tsinda rigiye gusohora, ariko ntiyahita isohoka.

Kuva icyo gihe Symphony Band bakomeje gusohora indirimbo, ariko mu minsi ishize bagarura intekerezo kuri iyi ndirimbo bari barakoranye na Ariel Wazy batandukanye mu mwaka wa 2020.

Ubwo banzuraga gukora kuri iyi ndirimbo, bahisemo gukuramo amagambo Ariel Wayz yari yaririmbye, baha umwanya umuhanzikazi Bwiza aba ari we uyaririmba mu mwanya we.

Ubwo bateguzaga iyi ndirimbo, iri tsinda ryasabye abafana n’abakunzi b’umuziki kwitegura ‘kuko mu minsi ya vuba turareba movie’.

Iyi ndirimbo yari imaze imyaka itatu, ndetse ubwo Symphony Band yayikoranaga na Ariel Wayz bari bayise ‘Nkomeza’, ni mu gihe bayihinduriye izina bayita ‘My Day’ ari nayo igiye gusohoka.

Iyi ndirimbo izasohokana n’amashusho yayo, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru bidahindutse.

Muri Nzeri 2020, nibwo Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] yabwiye Kiss Fm ko yamaze kuva muri Symphony Band, yari amazemo imyaka itatu imufasha kwaguka mu muziki we.

Yinjiye muri iri tsinda mu 2018, ubwo yari asoje amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Uyu mwari yavuze ko yavuye muri Symphony Band kubera ko ‘ndashaka gukora umuziki wo kuvugira abantu bari mu buzima butari bwiza.’

Yavuze ko ‘Icyerekezo cy’umuziki wanjye gitandukanye n’icya Symphony Band’.

Ariel Wayz yigaragarije Abanyarwanda kuva mu mwaka w’2020, ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Commando” ya Rema “The Boy from Mars” yakoranye na Jumper, ‘Umwali’ yakoranye na Bushali, ‘Ndaryohewe” yakoranye n’abandi bahanzi bashya n’izindi.

Uyu mukobwa yanavuzwe cyane mu mwaka w’2021 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, bagakundana ariko nyuma bakaza gutandukana.

 


Symphony Band yatangaje ko igiye gusohora indirimbo ‘My Day’ yakoranye na Bwiza  

Symphony Band yafashe icyemezo cyo gukura Ariel Wayz mu ndirimbo bari bakoranye 

Itsinda rya Symphony Band rimaze kwifashishwa mu birori n’ibitaramo bikomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘READY’ YA BWIZA

 ">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HEY’ YA SYMPHONY BAND NA ARIEL WAYZ

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND