Igikombe cy'Isi cy'amarerero ya PSG akorera mu bice bitandukanye by'Isi cyaberaga mu gihugu cy'ubufaransa, yageze ku Musozo aho u Rwanda rwegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 13 rutsinze Brazil kuri penariti 7-6 nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, ariko u Rwanda arirwo rwari rwabanje igitego.
Iki cyiciro cy'abatarengeje imyaka 13 baze ku mukino wa nyuma barazamutse bayoboye itsinda E aho batsinze Korea ibitego 4-0, batsinda Qatar ibitego 6-0, batsinda Amerika ndetse banatsinda ubufaransa ibitego 3-0. Mu mikino ya 1/2 u Rwanda rwahuye na Misiri bayitsinda ibitego 3-1, bagera ku mukino wa nyuma.
Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Tariki 27 Ugushyingo nibwo ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG ryafunguwe ku mugaragaro hano mu Rwanda, aho ribarizwa mu Karere ka Huye.
Irerero rya PSG mu Rwanda nibwo bwa mbere ryari ryitabiriye
Iki gikombe cy'Isi cyari kibaye ku nshuro ya 6 aho kiba ngarukamwaka, u Rwanda yari inshuro ya mbere rwitabiriye iyi mikino.
Mubatarengeje imyaka 11, igikombe cyegukanwe na Brazil ndetse yegukana n'igikombe mu batarengeje imyaka 15 mu bakobwa. Korea mu batarengeje imyaka 15 mu bahungu niyo yegukanye igikombe.
U Rwanda ntabwo rwatwaye icyiciro cy'abakobwa ndetse n'icyiciro cy'abatarengeje imyaka 15 mu bahungu nticyitabiriye, kuko bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye.