RFL
Kigali

Yegukanye Grammy Award, aba Minisitiri! Amateka ya Youssou umuhanzi wa mbere ukize muri Africa n’ubutunzi bwa miliyari 152Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2022 16:21
0


Umunyabigwi mu muziki ijwi rye rifatwa nk’intwaro kirimbuzi yigarurira uyegereye wese, Yousso N’Dour niwe ukize mu bahanzi bose bo muri Afurika. Ku myaka ye 62, atunze akayabo ka miliyari 152 nk’uko bigaragazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’ubukungu, akaba ari muri bacye muri Africa babashije kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Grammy



Youssou yavukiye mu murwa mukuru wa Senegal, Dakar yatangiye kwigaragaza ku rubyiniro afite imyaka 12. Yari umwe mubakorana bya hafi n’itsinda ry’abanyamuziki ryamamaye mu myaka 1970 rya Star Band.

Nk’umwe mu banyamuryango b’idini ya kiyisilumu, umuziki we yawuhujemo ukuntu n’iri dini. Ku myaka 15 nibwo yaje kwinjira mu itsinda ry’abanyamuziki rizwi nka Super Diamono, maze baza gukorana ibitaramo byazengutse uburengerazuba bwa Africa.

Ubwo yari agize imyaka 16 mu 1976, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Star Band  atangira gukorana nayo byeruye ahitwa Miami Club. Mu 1978 kimwe n’abandi banyamuryango benshi ba Star Band, batangiye kuyiyomoraho batangira iyitwa Etoile de Dakar yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Senegal, cyane injyana ya ‘Mbalax’.

Itsinda rya Etoile de Dakar n’ubwo ryafashe vuba imitima ya benshi ariko ntiryarambye, kuko ryaje gusenyuka kubera amatiku yari muriryo, riza kuvukamo amatsinda abiri rimwe ryitwa Etoile 2000, irindi Super Etoile de Dakar.

Bamwe muribo bihuje na Yousso barimo Jimi Mbaye, Habib Faye na Tama, itsinda ryabo ryaje gukura. Mu mwaka wa 1991, Youssou yatangiye sitidiyo ye y’umuziki maze mu mwaka wa 1995, atangira Label yise Jololi.

Youssou yamenyekanye mu muziki ukoze mu njyana zitandukanye zirimo Mbalax, Cuban Rumba, Hip Hop Jazz na Soul byatumye agira abafana ama miliyoni hirya no hino ku isi. Ijwi rye ikinyamakuru cya New York Times cyarigereranije n’intwaro y’agatangaza, itwara buri umwe uyegereye kandi yuje impanuro.

Imyandikire ye kandi yagiye ica ibintu mu bice bitandukanye, no mu birori bikomeye ku isi nko muri Nyakanga 1993 mu iserukiramuco rya Paris, indirimbo ye yashyize hanze mu mwaka wa 1994 yise ‘7Seconds’ yaciye ibintu ahantu hatandukanye ku isi.

Ni we kandi afatanije na Axelle Red, banditse indirimbo y’igikombe cy’isi cyo mu 1998. Ikinyamakuru cya Folk Roots gisobanura ubuhanga bw’uyu mugabo mu  muziki nk’ubw’umuhanzi w’umunyafurika w’ikinyejana.

Yaje kandi kwegukana igihembo cya Grammy Award mu mwaka wa 2005, kubera Album ye yise ‘Egypt’. Youssou kandi niwe nyiri ikinyamakuru cyandika kizwi nka ‘L’Observateur’ kiri mu bikomeye muri Senegal, niwe kandi nyiri RFM (Radio Fututre Medias) na televeviziyo ya TFM.

Yahawe kandi impamyabushobozi y’ikirenga na Kaminuza ya Yale mu muziki, hari mu mwaka wa 2011 aza no kwegukana igihembo cy’ibihumbi 150 by’amadorali mu gihugu cya Swede, kubera uruhare yagize mu guteza imbere umuziki.

Yigeze kandi kuba umwe mu bahataniye umwanya wa Goodwill Ambassador wa FAO. Mu 1985 yateguye igitaramo cyari kigamije gusabira Nelson Mandela ko yarekurwa. Mu mwaka wa 2003, yahagaritse ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asaba ko Iraq itaterwa.

Mu mwaka wa 2012, yatangaje ko ashaka kuba Perezida wa Senegal nyamara aza kubura abamushyigikira bahagije, icyo gihe yari agiye guhangana mu matora na Perezida Abdoulaye Wade, aza guhita ashyigikira Macky Mall wanegukanye umwanya wa Perezida ahita amugira Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo.

Uyu mwanya yaje kuwukurwaho kuwa 13 Nzeri 2013, akomereza inshingano ze mu biro by’Umukuru w’Igihugu aho yagizwe Umujyanama we unafite n’inshingano zo kumenyekanisha Senegali imahanga.

Kutabona abamusinyira bahagije byatumye atabasha guhatanira umwanya wa Perezida wa Senegal mu mwaka wa 2012

Album ye yise 'Egypt' yamuhesheje Grammmy Awards mu mwaka wa 2005

Afita abana 8 

Yagiye akomeza kugaragaza ko adakunda akarengane nko muri 1985 ubwo yakoraga igitaramo cyo gusabira Nelson Mandela kurekurwa

Yagiye akorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND