RFL
Kigali

Massamba Intore, Ruti na Buravan mu basusurukije umusangiro w'abavuga igifaransa witabiriwe na Louise Mushikiwabo - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/05/2022 19:13
0


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuriwemo n'ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’itsinda ayoboye, aho bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, bitabiriye umusangiro w'abakoresha ururirimi rw'igifaransa, mu gitaramo kiryoheje ijisho.



Muri ibi birori byabereye muri 'Centre Culturel Francofone' munsi ya Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo ku ya 20 Gicurasi 2022, abavuga igifaransa baturutse mu bice bitandukanye bari babukereye.


Madamu Louise Mushikiwabo aha ikaze abitabiriye

Mushikiwabo umaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango ayoboye w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), yashimiye abitabiriye iki gitaramo anabasaba kwitabira igikorwa rusange cyiswe 'Umuganda Francofone' kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi.

Aha hari hateraniye abahanzi biganjemo abaririmba indirimbo gakondo, aho bose bahuriye ku muziki woroshye kandi udacuranzwe n'ibyuma byinshi, bagataramira abari bitabiriye umusangiro.

Umuyobozi (MC) w'ibirori byari bifite izina rya 'Soirée en Français' yari umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi ku mazina ya Atome na Gasumuni, aho yagiye yakira abahanzi, abanyarwenya n'abandi bataramyi batandukanye bose bahuriza ku rurimi rw'igifaransa.


MC Atome

Inkindi Muyango, umuhungu wa Muyango Jean Marie, (Bombi baririmba indirimbo gakondo), ni we wabanjirije abandi bahanzi ku rubyiniro, aririmba mu gifaransa kinoze yakuye mu Bubiligi, aho yabaye igihe kirekire.

Indirimbo ye 'Inka Miliyoni' yanyuze abitabiriye igitaramo, aho yaririmbaga acuranga akananyuzamo agatera urwenye asetsa abari aho.

Nyuma ya Inkindi, hakurikiyeho Ruti Joel, aririmba anabyina indirimbo ze; Oulala na Igikobwa zikunzwe n'abatari bake, mbere y'uko Alyn Sano ahabwa umwanya akaririmba 'None' na 'Setu'.


Ruti' baririmba'

Nyuma y'aho, Buravan yaririmbye 'Tiku Tiku' na 'Gusakara' ari kumwe n'umubyinnyi watarakanaga icumu n'ingabo, bakurikirwa na Christopher Muneza waririmbye indirimbo imwe gusa yitwa 'Byanze'.

I Saa 20:30' Mani Martin yagiye ku rubyiniro anyeganyeza abitabiriye ibirori, anasubiramo indirimbo 'Sur la Terre' ya Minani Rwema yafatanyaga n'abari aho kuyiririmba kuko izwi kuva mu myaka ya kera.

Intore Masamba ni we waririmbye asoreza abandi, aho yanyuze abitabiriye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Kanjogera Injongi, Ikizungerezi n'izindi...




Louise Mushikiwabo n'abandi banyacyubahiro bitabiriye igitaramo



Christopher Muneza n'inshuti ze




Kode Faysal uri mu Rwanda yari yitabiriye



Alyn Sano ati 'Setu'



Ruti Joel

Mani Martin


Madamu Mushikiwabo yashimiye Intore Massamba


AMAFOTO: Sangwa Julien - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND