RFL
Kigali

Ikoranabuhanga ry'umutoza wa Amavubi ryarutse Usengimana Faustin ukina, rihitamo Nirisarike Salomon utazi uko ikibuga gisa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/05/2022 16:17
0


Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yatangaje ko Umutoza wa Amavubi afite Software akoresha ahitamo abakinnyi ahamagara ndetse ishobora kuba yagize uruhare mu bakinnyi bahamagawe.



Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 5 tariki 20 Gicurasi 2022 ni bwo umutoza wa Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 azakoresha mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire. Ni abakinnyi bari bategerezanyijwe amatsiko, kuko kuva mu myaka 4 ishize Amavubi yari agiye guhamagarwa n'undi mutoza yari Mashami Vincent.

Uru rutonde rukijya hanze abanyarwanda barwakiriye mu buryo butandukanye abenshi bashima ko atahamagaye abakinnyi benshi, abandi bavuga ko hari abakinnyi batari bakwiye kuzamo abandi bakavuga ko hari abakinnyi batajemo bari bakwiye kugaragara.

Abakina 28 bahamagawe

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier yatangaje ko umutoza Carlos Alos Ferrer afite uburyo arebamo abakinnyi (software) agahitamo abo ahamagara. Nizeyimana Olivier akomeza avuga ko uyu mutoza wa Amavubi azi abakinnyi benshi bakomoka hano ndetse ko ataranaza mu Rwanda hari abakinnyi yajyaga aboherereza amakuru.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yatangaje ko ajya guhamagara yagendeye ku ngingo eshatu ari zo; Umukinnyi umeze neza, umukinnyi ukina, ndetse indi ngingo ikaba umukinnyi witeguye kuza gukinira Amavubi.


Ubusesenguzi

Mu kiganiro n'itangazamamakuru habayeho kuvuguruzanya no kudahuza amakuru. Duhereye ku magambo y'umutoza Carlos yavuze ko yagendeye ku ngingo yo kuba abakinnyi bakina si byo.

Nirisarike Salomon wahamagawe muri ba Myugariro amaze amezi 5 adakandagira mu kibuga kuko aheruka mu kibuga tariki 10 Ukuboza umwaka ushize. Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi ba Police FC bafite iminota myinshi mu kibuga kandi ukina ku mwanya umwe na Salomon. Iyo software utoza akoresha ndetse no kuba yaragendeye ku bakinnyi bakina ntabwo byari gutuma Usengimana Faustin asigara Salomon agahamagarwa.

Ishimwe Fiston na Byiringiro Lague: 

Umutoza wa Amavubi yavuze ko yahamagaye abakinnyi agendeye ku bameze neza. Ishimwe Fiston ni we munyarwanda uhagaze neza muri shampiyona y'u Rwanda kuko afite ibitego 9 muri shampiyona ndetse n'imipira 11 ivamo ibitego, akagira igitego kimwe n'umupira uvamo igitego mu mikino y'igikombe cy'Amahoro. Byiringiro Lague afite ibitego 4 muri uyu mwaka w'imikino ndetse usibye imikino ibiri iheruka ntabwo yaheruka gukandagira mu kibuga.

Carlos Alos Ferrer yavuze ko afite uburyo yahamagaye abakinnyi ba Amavubi mu buryo bugezweho

Mugunga Yves na Nshuti:

Nshuti Innocent yasizwe hanze na 'Software' ndetse n'umutoza ariko hahamagarwa Mugunga Yves utanafite imibare no kumera neza mu kibuga kumurusha.

Amavubi yongeye guhamagara abakinnyi batarimo n'umwe wo mu ntara, gusa Perezida wa FERWAFA yatangaje ko hari abandi bakinnyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND