RFL
Kigali

BAL 2022: Ish Kevin, Mike Kayihura na Bushali mu bazataramira muri Kigali Arena

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/05/2022 18:57
0


Abaraperi; Ish Kevin na Bushali, cyo kimwe na Mike Kayihura wahogoje abakobwa b'i Kigali, bari mu bahanzi bazataramira muri Kigali Arena, kuva mu mpera z'iki cyumweru, ubwo hazaba hakinirwa imikino ya nyuma y'urushanwa rya Basketball Africa League 2022.



Guhera ku ya 21 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2022, i Kigali mu Rwanda hazabera ibirori by'umukino wa Basketball, ubwo amakipe 8 avuye mu bihugu bitandukanye azaba ahataniyr igikombe cya BAL Africa 2022, Kiri gukinira ku nshuro ya kabiri.


Ish Kevin azatarama muri BAL

Iri rushanwa mpuzamahanga ritegurwa na Shampiyona y'America (NBA) rigakinwa n'amakipe yo muri Africa, rizasorezwa mu nzu y'imikino ya Kigali Arena ikurura benshi mu bakunzi b'imikino ikinirwa mu nzu.

Kigali Arena igiye kwakira imikino ya nyuma (Finals) nyuma y'uko amakipe umunani azahatana, yabonye amatike ya 1/4 nyuma yo kwitwara neza mu matsinda abiri ya 'Nile Conferance' na 'Sahara Conferance' yakiniye imikino ibanza muri Senegal na Misiri.

Uretse ibikurankota bizahiganirwa mu kibuga, abitabiriye imikino bazajya basusurutswa n'abahanzi batandukanye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma w'irushanwa, ubwo hazaba hatangwa igikombe.


DJ Toxxyc

Ku ikubitiro, DJ Toxxyc ni we uzasusurutsa Kigali Arena mu ruvange rw'imiziki, ubwo imikino nyir'izina izaba itangiye ku ya 21 Gicurasi. Mu gufungura ibirori kandi, Itorero 'Mashirika' rizwi ku makinamico n'imikino y'imbonekarimwe naryo rizasusurutsa abafana.

Ku munsi wa mbere kandi, umuraperi Ish Kevin na Ruti Joel uririmba indirimbo gakondo, bazasusurutsa abafana hagati na nyuma y'imikino izakinwa ku munsi wa mbere.

Kuva ku ya 22 kugeza ku ya 25 Gicurasi, abafana bazasusurutswa na DJ Makeda Mahadeo, umwe mu bagore bamaze igihe kirekire mu myidagaduro y' u Rwanda.

Ku ya 25, Kizigenza wa Kinya-Trap, Bushali azaba yasubiye mu bwami bwe, aho yigeze gutaramira abafana bagataha banyuzwe, akitwa umuhungu wa Kigali Arena.


Bushali - Bushido

Nta numwe mu bafana ba Hip Hop igezweho uzibagirwa uko Bushali yishimiwe na benshi, akazunguza Kigali Arena mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku bunane bwa 2020, aho KinyaTrap yazamuriye ibendera.

Kuva ku ya 25 kugeza ku ya 28 kandi, abazareba imikino ya BAL Africa, bazajya bataramirwa na DJ Marnaud, umwe mu bavangamiziki bakunzwe cyane murw'imisozi igihumbi.

Ku munsi wo gusoza, Mike Kayihura ukunzwe n'urubyiruko rwiganjemo abakobwa i Kigali, ni we uzasusurutsa abafana, mbere y'umukino wa nyuma (Final) uzanagena ikipe izegukana igikombe cya kabiri cya BAL Africa 2022.


Mike Kayihura arakunzwe

Amakipe azitabira imikino ya nyuma ya BAL Africa ni; REG BBC (Rwanda), AS Sale (Senegal), FAP (Cameroon), Cape Town Tigers (Africa Y'epfo), Petro de Luanda (Angola) US Monastir (Tunisia), SLAC (Guinea) na Zamalek SC (Egypt) inabitse igikombe giheruka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND