Umuhanzikazi udatana n’udushya wo muri Uganda, Sheebah Karungi yatanze ikirego ku rwego rwa Polisi ya Uganda rushinzwe Ubugenzacyaha (Criminal Investigations Directorate), kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gutsina avuga ko yakorewe.
Uyu muhanzikazi
wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nwakata Burungi’, ku wa 17 Gicurasi 2022 yahuye n’umuyobozi
wa CID, Tom Magambo atanga ikirego kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
hatarimo gufatwa ku ngufu.
Mu kirego cye, Sheebah
yavuze umugabo wamuhohoteye. Asobanura ko atari umunyamakuru akaba n’umushoramari
Andrew Mwenda, nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Andrew yanditse kuri
Twitter avuga ko yishimiye kuba Sheebah Karungi yavugishije ukuri, izina rye
rikavanwa muri iki kirego atagizemo uruhare.
Uyu mukobwa yavuze ko
ikirego cye hari abacyuririyeho batangaza amakuru atari yo kuri Guverinoma ya
Uganda, ndetse n’umunyamakuru Andrew Mwenda.
Lt Gen Muhoozi
Kainerugaba yari yasabye Sheebah Karungi kujya kuri polisi agatanga ikirego cy’uwo
muntu avuga ko yamuhohoteye, amwizeza umutekano usesuye igihe cyose ashaka
guharanira ubutabera bwe no kwishyira akizana.
Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru
birimo NTV Uganda, Sheebah Karungi yavuze ko atigeze afatwa ku ngufu ariko ko
gukorakorwa biganisha ku ifatwa ku ngufu. Ati “Sinafashwe ku ngufu ariko niho
narakorakowe biganisha ku gufatwa ku ngufu.”
Uyu mukobwa yirinze
gutangaza mu itangazamakuru umugabo wamukorakoye, avuga ati “abagabo bakwiye
kubaha abagore.”
Sheebah aherutse kuvuga
ko ‘igihe kimwe Abanya-Uganda bazaterwa ishema n’umugore umeze nkanjye'.
Ashimangira ko ameze neza kandi ni umugore w’indwanyi.
Yavuze ko yaganiriye na
benshi kandi yumviswe. Avuga ko adacibwa intege n’ibivugwa. Kandi umugore
witinyutse uyu munsi ‘hari igihe yabayeho yitinya muri we’.
Uyu muhanzi yabwiye
abagabo kudafata abagore ‘nk’ibikoresho’. Ababwira ko niba bashaka kuryamana n’umugore, bakwiye kubisaba neza.
Yavuze ko abagabo bose
bakwiye guharanira guha icyubahiro abagore nk’uko bubaha abakobwa babo.
Mu mashusho yashyize ku
mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu minsi ishize hari ahantu yagombaga
kuririmba mu gitaramo cya bamwe mu bantu ‘mwubaha, mufatiraho urugero (role
model) bigaragaza nk’abantu beza kuri Televiziyo’.
Avuga ko mbere y’uko ajya
ku rubyiniro umwe mu bagabo yamusanze mu modoka amusekera, ari kumwe n’abarinzi
be, bafungura urugi rw’imodoka yari arimo.
Uyu muhanzikazi avuga
ko yari muri iyo modoka, ategereje ko umujyanama we amubwira ko igihe cyageze
cyo kujya ku rubyiniro.
Avuga ko uwo mugabo
wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina atatangaje amazina, yitwaye nabi
imbere ye n’imbere y’abashinzwe kumufasha mu muziki.
Sheebah avuga ko yagize umujinya ku buryo yumvaga atajya ku rubyiniro, ariko kubera ko yubaha akazi ke yarabikoze.
Sheebah Karungi yatangaje ko atafashwe ku ngufu, ariko ko gukorakorwa biganisha ku ifatwa ku ngufu
Sheebah yavuze ko Andrew Mwenda atari we mugabo wamukoreye ihohoterwa, asaba abagabo kwiyubaha
Sheebah uzwi mu ndirimbo
‘Beera Nange’ avuga ko igihe kimwe Abanya-Uganda bazaterwa ishema nawe.
TANGA IGITECYEREZO