Kigali

Abagize Shalom Family basuye banashyikiriza inkunga umuryango wa Bagwaneza Elisa wavukanye ubumuga bukomatanye

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:18/05/2022 21:45
1


Abagize umuryango w'abagiraneza wa Shalom Family, basuye umuryango utifashije wa Bagwaneza Elisa (Keza) wavukanye ubumuga bukomatanye, bawugenera ibirimo ibyo kurya, ibikoresho by'isuku n'ibindi ndetse banawushyikiriza amafaranga yo kwishyura inzu mu gihe cy'amezi atandatu.



Ku ya 15 Gicurasi 2022, ni bwo abagize umuryango wa Shalom Family ndetse n'inshuti zabo, basuye umuryango uvukamo uyu mwana wagize ubumuga nyuma y'igihe gito avutse, aho babashije gushyikiriza imfashanyo abo muri uyu muryango.

Bwagwaneza Elisa (Keza) wasuwe, ni umwana w'imyaka 12 y'amavuko wo mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo, wagize ubumuga bukomatanye nyuma y'igihe gito akivuka, biturutse ku kunanirwa gukora kw'ingingo zimwe na zimwe mu gihe yari akivuka.


Elisa ateruwe n'umubyeyi we

Uyu mwana ukomoka mu muryango utishoboye, ntabasha kwicara ndetse ntabwo abasha kuvuga, ku buryo bitorohera umubyeyi we (nyina) kumurera wenyine kuko uwari umugabo we yamutanye abana mu bihe byashize. 

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Shalom Family rwateranije inkunga, rubasha gusura uyu mwana ndetse n'imiryango we mu cyumweru gishize aho banamugeneye igare ry'abafite ubumuga, rizajya rimufasha mu ngendo.


Igare ryatanzwe

Uretse abasore, inkumi n'ababyeyi barenga 50 bagize uyu muryango, iki gikorwa cy'urukundo bakoze cyanitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe babo, barimo Uwimanzi Vanessa uheruka guhatana mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022. Aba basuye uyu muryango, bawugeneye ibyo kurya bitandukanye, ibikoresho by'isuku, Igare ry'abafite ubumuga, amafaranga yo kwishyura inzu mu gihe cy'amezi atandatu n'ibindi.


Muvunyi Bihozagara 'Kibamba' uyobora umuryango Shalom, mu kiganiro na InyaRwanda.com yasabye buri muntu ubifitiye ubushobozi n'ubushake kuzagira icyo afasha abagize umuryango wa Bagwaneza Elisa utorohewe no kurwaza umwana mu gihe uwureberera (nyina w'abana / Yankurije Vestine) adafite akazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutesi chadia2 years ago
    Yoooo!!!! Uwo mubyeyi yaduha nimero yeya tel ushyaka kumuha akabona uko amuha mwihangane.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND