RFL
Kigali

As Kigali inganyije na Police FC igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2022 18:02
0


Police FC inganyije na As Kigali ibitego 2-2 bituma As Kigali igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro ku giteranyo cy'ibitego 3-2 mu mikino yombi.



Umukino watangiye Police FC iri hejuru cyane ndetse iri  gushakisha ibitego hakiri kare. Ku munota wa 4 gusa Iyabivuze Osee yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri awuteye uca kuruhande.

Nyuma y'iminota 2 gusa ku munota wa 6 Hakizimana Muhadjiri yongeye gutera umupira muremure ushakisha Ndayishimiye Antoine Daminic wari hagati ya Rugirayabo Hassan na Bishira Ratif abacamo neza cyane atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu, imbaraga Police FC yari yatangira ziyibyarira igitego cya mbere.


Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga: 

Ndayishimiye Eric 

Usengimana Faustin

Musa Omar
Sibomana Abouba
Rutanga Eric
Nsabimana Eric
Sibomana Patrick
Hakizimana Muhadjiri
Iyabivuze Ossee
Ndayishimiye Antoine Dominique na Usengimana Danny


As Kigali yatangiye gukanguka ndetse itangira gukina umupira wayo kuko Police FC bari bamaze kubona ko idafite abakinnyi bakomeye hagati.

Police FC yari yakoresheje abakinnyi benshi bakina mu kibuga basatira izamu, barimo Hakizimana Muhadjiri, Sibomana Patrick, Iyabivuze Antoine Daminic byatumaga mu kibug hagati.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:  Ntwari Fiacre
Bishira Latif
Kwitonda Ally
Rugirayabo Hassan
Ishimwe Christian
Karisa Rachid
Kakule Mugheni Fabrice
Haruna Niyonzima
Abubakar Lawal
Shaban Hussein
Niyibizi Ramadhan


Ku munota wa 37 Lawar yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa As Kigali ku mupira wari uturutse muri Koroneri utewe na Ramadhan awuha Haruna Niyonzima nawe awusubiza Ramadhan wahise atera umupira muremure usanga Lawar wahise utereka mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aganya ibitego ndetse As Kigali ikiri ku mukino wa nyuma. Mu gice cya kabiri Police FC yagarutse mu mukino nko mu gice cya mbere ihererekanya neza ndetse ishaka igitego cya kabiri.

Antoine Daminic ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gikombe cy'Amahoro

Ku munota wa 57 Ndayishimiye Antoine Daminic yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Police FC kikaba n'icya kabiri cye, ku mupira wari utewe na Rutanga Eric, Ntwari Fiacre asohoka nabi umupira uramurenga usanga Rugirayabo Hassan nawe ananirwa ku wugenzura byatumye Antoine Daminic aterekaho umutwe umupira uruhukira mu ncundura.

Ku munota wa 70 As Kigali yahushije igitego ku mupira wari utewe na Haruna Niyonzima usanga TChabalala wateretseho umutwe, Bakame ahita awufata. Abatoza baje gukora impinduka, aho Police FC yakuyemo Iyabivuze hinjiramo Twizerimana Onesime naho As Kigali Cassa Mbungo Andre akuramo Niyibizi Ramadhan hinjira Rukundo Denis,

Cassa Mbungo wambaye umweru, na bagenzi be

Umukino wenda kurangira ku munota wa 89, Shabani Hussain TChabalala yazamukanye umupira awuhereza Haruna na we wawushubije Shabani Hussain acenga Musa Umar areba uko umunyezamu yari ahagaze atera munguni atarimo, As Kigali iba ibonye igitego cya kabiri.

Nsabimana Eric Zidane ku munota wa 90 yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo ahita habwa ikarita itukura. Cassa Mbungo Andre yahise yongera akora impinduka akuramo akuramo Lawar ashyiramo Ahoyikuye Jean Paul.

Frank utoza Police FC byagenze aho biramucanga

Iminota y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 As Kigali igera ku mukino wa nyuma itsinze Police FC ibitego 3-2 mu mikino yombi. As Kigali irategereza umukino uzaba kuri uyu wa 4 uzahuza APR FC na Rayon Sports aho ikipe izatsinda uyu mukino izahura na As Kigali tariki 18 Kamena uyu mwaka.

Imibare yaranze umukino

Police FC yateye koroneri 3 mu gihe As Kigali yateye koroneri 5. Amashoti agana mu izamu Police FC yateye amashoti 4, As Kigali itera amashoti 3. Amashoti agana hanze y'izamu Police FC yateye 4 As Kigali itera 3.

Habonetse ikarita 3 z'umuhindo harimo 2 zahawe Zidane, ndetse n'indi karita yahawe Kwitonda Ally ku munota wa 14. Police FC yateye kufura 5 As Kigali itera kufura 3. Umukino warangiye As Kigali ariyo iri hejuru ku kigero cya 60% mu gihe Police FC yari ifite 40%.

Abafana ba As Kigali bishimira imbere y'aba Police FC


Haruna Niyonzima yashoje umukino

TChabalala Hussain akomeje gufasha As Kigali

Nsabimana Eric Zidane ashaka kubuza gitambuka Haruna Niyonzima baninanaga muri As Kigali


Aba Police bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo ariko bataha amara masa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND