Kigali

Ni bo bari kuzitigisa! Ihere ijisho ikimero cya Miss Cadette na Nkusi Lynda wikuye muri Miss Rwanda bahinduye umuvuno-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/05/2022 15:38
0


Biragoye kujya ku mbuga nkoranyambaga ntuhure n’amafoto y’abakobwa babiri bari kubica bigacika yaba mu mashusho y’indirimbo ndetse na Cinema, abo akaba ari Miss Cadette uzwi nka Umukundwa ndetse na Nkusi Lynda uherutse kwikura mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.



Aba bakobwa uko ari babiri bahuriye muri filime mbarankuru "Love and Drama" bose bakunda umusore umwe. Mu gusohoka ndetse no kwamamazwa kw’iyi filime byateye abantu amatsiko ndetse kugeza ubwo abenshi birukankiye kuyireba ku rurubuga rwa Zana Talent rwa King James. Bakuruwe cyane n'iy filime birukankira kuyireba ku bwinshi kandi bisaba no kwishyura.

Mu mafoto n’amashusho y’aba bakobwa ari gusakara, bagaragara bambaye ibintu bisa ndetse rimwe na rimwe mu bitekerezo abantu bari kubakundira uko bari. Hari n’abatangiye kwibaza bashidikanya niba koko ko baba batari impanga.

Umukundwa Cadette, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, kuri ubu yinjiye no muri Cinema aho abifatanya n’ubucuruzi n’ibijyanye n’imideli. Si ibyo gusa ahubwo anifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ‘Video Vixen’.

Nkusi Lynda nawe uzwi cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda aho yarigiyemo inshuro ebyiri, ku nshuro ya kabiri akaza kwikura mu irushanwa ku bintu bitavuzweho rumwe kuko byavugwaga ko agiye kujya muri Kenya ariko byarangiye atagiyeyo. 

Ku rubuga rwa Miss Rwanda batangaje ko uyu mukobwa yikuye mu irushanwa biturutse ku mpamvu ze bwite n’umuryango we. Banditse bagira bati “Twashakaga kumenyesha abantu ko Nkusi Lynda yasezeye muri Miss Rwanda 2022. Mu ibaruwa yahaye ubuyobozi bwa Miss Rwanda Organization yavuze ko yavuye mu irushanwa kubera impamvu ze bwite n’umuryango.”

Basigaye bagaragara nk'impanga

Mu bitekerezo bitandukanye barashyigikiwe

Ikimero cya Nkusi kiri gutigisa imbuga nkoranyambaga

Iyi ni imwe mu mafoto ya Miss Cadette yavugishije benshi

Indirimbo 'Jojo' imaze iminsi micye isohotse Platini yifashishijemo Miss Cadette

Confy na Miss Cadette akunda no kwifashisha mu mashusho y'indirimbo ze

Zaba na Miss Cadette

Lynda na Umukundwa bose baba bakunda Zaba muri filime "Love and Drama"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND