Umuhanzi Bizimana Amani uzwi mu muziki nka Amalon, yasohoye indirimbo ebyiri zigize Extended Play (EP) ye yise ‘Royalty’.’
Iriho indirimbo ‘Wanchekecha’ y’iminota 3 n’amasegonda
21’ ndetse na ‘Royalty’ y’iminota 3 n’amasegonda 26’ yayitiriye.
Amalon yabwiye INYARWANDA ko yari amaze igihe akorana
kuri izi ndirimbo hamwe n’izindi agomba gushyira ahagaragara muri iyi mpeshyi
ya 2022.
Avuga ko ari indirimbo zimwumvikanisha mu buryo
butandukanye n’ubwo abantu bari bamuziho, ari na yo mpamvu yahisemo kubanza
gushyira hanze ‘audio’ gusa.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2022, umunyamafaranga
Jeff Kiwa akaba n’umukunzi w’umuziki yari mu Rwanda ari kumwe n’umuhanzikazi
Pinky.
Jeff Kiwa yavuzwe cyane ubwo yafashaga mu muziki
umuhanzikazi Sheebah Karungi baje gutandukana agejeje ku rwego rushimishije.
Nyuma y’uko batandukanye, Jeff yahise atangira gufasha
Pinky. Ubwo bari mu Rwanda, uyu muhanzikazi yakoranye indirimbo na Amalon.
Hari amashusho yasohotse Jeff ari kumwe na Pinky bumva
iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yari yakoranye na Amalon.
Amalon yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ari ‘Wanchekecha’
iri kuri iyi EP ye yasohoye, ariko ko amajwi y’uyu mukobwa yakuwemo kuko
atabashije kubonekera igihe ngo bayirangize neza nk’uko bari bavuganye.
Uyu muhanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusohora
iyi ndirimbo ari wenyine, kubera ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kandi
akabona ari gutinda.
Ati “Byabaye ngombwa ko dusa n’aho dukorana ‘sample’
nashakaga kureba ko nakwaguka mu muziki. Yararirimbye [Mu ndirimbo] ariko nyuma
tuza kuganira […] biba ngombwa ko ndeka gukomeza kumugekereza, kuko umwaka wari
ugeze [Adasohora indirimbo].”
Uyu muhanzi yari amaze umwaka udasohora indirimbo,
kuko yaherukaga iyo yise ‘Tequila’ yasohoye ku wa 20 Mata 2021.
Akomeza ati “Kuri gahunda yabo menya [Jeff na
Pinky] barashakaga ko tubyigiza imbere tukabishyira mu y’andi mezi ariko njyewe
igihe cyanjye cyari cyageze, biba ngombwa ko nsohora indirimbo atumvikanamo.
Yari afite ‘verse’ muri iyi ndirimbo ‘Wanchekecha’.”
Amalon yavuze ko nta kibazo afitanye na Pinky ahubwo
byabaye ‘ngombwa ko nsohora indirimbo zanjye’. Akavuga ko ari gutekereza
gusubiramo iyi ndirimbo ‘Wanchekecha’ aho noneho Pinky ashobora kuyumvikanamo.
Ati “Nta wundi mushinga twari dufitanye kwari
ukuririmba muri iyi ndirimbo. Ariko ndatekereza gusubiramo iyi ndirimbo,
umushinga nibwo ugitangira. Mu kuyisubiramo, nshobora kumwifashisha. Kuko
ndashaka no gusubiramo ‘Royality’.
Uyu muhanzi yavuze ko nta mubare w’indirimbo
ziteganyijwe kujya kuri EP ari nayo mpamvu iye iriho indirimbo ebyiri gusa,
kandi zihariye.
Ati “Urabona igihe ahantu kigeze numvaga nasohora ‘video’
imwe numva icyihutirwa atari uko abantu babona njyewe ku maso, ndavuga nti reka
mbanze mbasubize muri ‘melody’ nziza babanze bumve neza ‘sound’ zirimo kuko ni
nshya.”
Akomeza ati “Urumva ndi kuzana ikintu gishya. Ni
indirimbo ebyiri ariko zikubiyemo ubuhanga bwinshi. Ndashaka ko babanza
kuzumva. Indirimbo nka ‘Wanchekecha’ irabyinitse, tugiye mu gihe cy’impeshyi
aho abantu bazaba babyina, mu birori n’ahandi. Ndashaka gushyiramo imbaraga ku
buryo impeshyi izagera abantu baraziyumvisemo [Indirimbo]. Ni ukugaruka neza mu
kibuga cy’umuziki.”
Nanyanzi Rahmah [Pinky] wakuwe muri iyi ndirimbo
abarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi mu bya muzika ya Jeff Kiwa yise ‘Team No
Sleep’ cyangwa TNS. Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo ‘Superstar’, ‘Selector’, ‘Kukwagala’
n’izindi.
Uyu mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, ni umunyeshuri muri
Kampala International University (K.I.U). Yasoje ayisumbuye muri London College
Nansana.
Pinky aherutse gutangaza ko kuri iyi myaka yari agiye
kurongorwa n’umugabo w’imyaka 45 y’amavuko kugira ngo abashe kubona ‘Green Card’
ajye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa yavuze ko Nyina ari we wamusabaga kubana n’uyu
mugabo, mu gihe Se atabyiyumvishaga.
Pinky yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 45 yabanje
kumubwira ko ashaka kumufasha mu muziki, kandi akamujyana muri Amerika kwiga
ibijyanye n’amategeko.
Uyu mugabo yabwiye Pinky ko kugira ngo bishoboke, ari
uko yemera bakabana nk’umugabo n’umugore, undi arabyanga.
Pinky yari yagaragaje ko yanogewe no gukorana indirimbo na Amalon n’ubwo igitero (Verse) cye cyakuwemo
Amalon yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura Pinky mu ndirimbo ‘Wanchekecha’ kubera ko yari arimo kumutinza
Ubwo yinjiraga muri Team No Sleep (TNS), Pinky yavuze
ko atagenzwa no gusimbura Sheebah Karungi ahubwo arajwe ishinga no gutangira
urugendo rwe rw’umuziki
KADA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WANCHEKECHA’ YA AMALON
TANGA IGITECYEREZO