Umuherwe ushaka kugura Twitter ariwe Elon Musk yatangaje ko ibyo kugura uru rubuga agera kuri Miliyari 44 z’amadorali ya Amerika atabikomeza kugeza ubwo ibigo bibifite mu nshingano bigaragaje ko abagera kuri 5% bakoresha konti mpimbano.
Nk'uko bigaragara
ku butumwa agenda atanga ku rukuta rwe umunsi ku wundi, uyu muyobozi wa
kompanyi ya Tesla akomeza agaragaza ko afite ubushake mu gukomeza kumvikana
kuri aya masezerano ariko ahanini yibanda ku kugabanya igiciro yari yatanze
mbere bitewe n'uko atagaragarizwa mu buryo bugaragara ibidasobanutse kuri uru
rubuga harimo na konti mpimbano.
Umukire wa mbere Ku Isi bwana Elon Musk
Nk'uko bigenda bigaragara ni uko ari mu nzira
zimwerekeza mu gusesa amasezerano, akareka ibyo kuba yagura uru rubuga.
Inkuru dukesha Washington post ivuga ko ibi biri kuba nyuma y’aho abanyamigabane bo muri iyi kompanyi basabwe kuba bakemeza ibyo Musk yari yemeye harimo ko yatanga agera kuri miliyari 44 z’amadorali y’amerika kuko ari byo yari yasabwe.
Ibitangazamakuru bindi bikomeza bivuga ko aya masezerano yari hafi kurangira, igisigaye
ari ukohereza amafaranga. Ariko ibi byaje gukomwa mu nkokora nuko imibare
igaragaza konti mpimbano iri hejuru cyane, kandi bigaragara ko
ishobora no kwiyongera.
Ariko Musk naramuka abonye ko nta kiri gukorwa kuri iyi mibare bizarangira aseshe aya masezerano y’ubugure hagati ye na Twitter. Inzobere zigaragaza ko hari impungenge cyane ku buryo aya masezerano ari gukorwa.
Izi mpuguke zivuga ko aya masezerano ashobora gutwara agera kuri miliyali 1 y’amadorali y’Amerika nabyo bishobora guteza ibibazo mu kurangira kwayo.
TANGA IGITECYEREZO