‘Jojo’ y’iminota 3 n’amasegonda 12’ ibaye indirimbo ya
kabiri Platini asohoye muri uyu mwaka, nyuma ya ‘Ibyapa’ yashyize ahagaragara ku
wa 17 Gashyantare 2022 ifite iminota 3 n’amasegonda 46’.
Platini yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ibanjirije
umushinga wa Album ye ya mbere agiye gutangira gukoraho, izumvikanaho indirimbo
nshya gusa. Uyu muhanzi yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo azashyira hanze iyi
album.
Kuva mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yashyize hanze
indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Veronika’, ‘Atensiyo’, ‘Ntabirenze’, ‘Helena’ n’izindi
nyinshi.
Platini ni umwe mu bafashwa mu muziki na Sosiyete yo muri
Nigeria yitwa One Percent Managers, izwi mu kumenyekanisha ibihangano
by’abahanzi n’abandi.
Uyu muhanzi kandi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi ashize we n’umuryango we bimukiye mu nzu nshya, yubatse ahitwa Mukarumuna. Yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu yavuye mu muziki.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Jojo' yakozwe na Producer Element, naho amashusho yakozwe na Omario.
Gitari ‘bass’ yumvikanamo
yacuranzwe na Arnaud Gasige, naho gitari ‘accoustic’ yacuranzwe na Jules.
Platini yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Jojo’


Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette amaze kugaragara
mu ndirimbo z’abahanzi benshi

Platini yatangaje ko muri uyu mwaka ashyira hanze
album ye ya mbere