Kigali

Hamuritswe indirimbo 'Hymne de Fraternité Régionale' y'abahanzi 21 bo mu Rwanda, Burundi na DRCongo ihamagarira abatuye Isi kubana mu mahoro-VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:16/05/2022 20:38
2


Kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Gicurasi 2022, Abahanzi 21 bava mu bihugu by' u Rwanda, u Burundi na DRCongo, bamurikiye itangazamakuru indirimbo bise 'Hymne de fraternité régionale' igamije guhamagarira abatuye isi ndetse by'umwihariko abo mu bihugu by'ibiyaga bigari kubana mu mahoro no gukundana.



Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy'umuryango uharanira amahoro wa La Benevolencia, yamurikiwe abo muri ibi bihugu, bashishikarizwa kurushaho kunoza umubano mwiza w'ubuvandimwe no kwimakaza amahoro n'ubumwe.

Iki gihangano cyakozwe binyuze mu mushinga wa 'Media4Dialogue' wa La Benevolencia, ugamije kubaka ubushobozi bwa buri wese ngo agire uruhare mu kubaka amahoro, binyuze mu bikorwa n'imirimo asanzwemo.

Mu kumurikwa kw'iyi ndirimbo iri mu ndimi z'Ikinyarwanda, Ikirundi n'Igiswahili, hakoreshejwe uburyo bw'iya kure, aho abahanzi bari mu bihugu bitandukanye bavukamo babashije kuganirira abanyamakuru nabo bari mu bice bitandukanye.


Abari i Kigali

Abari bateraniye i Kigali, bahuriye muri Salle ya Hotel Beau Séjour, abari i Bujumbura mu Burundi bahurira muri Salle y'umuco ya Izuba, naho abo mu mujyi wa Goma bahurira muri Salle de Foyer Culturel mu gihe abari i Bukavu muri DRCongo bo bahuriye muri Salle ya Ndaro.

Abahanzi biganjemo amazina akizamuka muri muzika, basobanuye ko mbere yo gukora indirimbo bahawe amahugurwa y'ingirakamaro na La Benevolencia, aho bavuye biyemeje guhamagarira abatuye mu karere k'ibiyaga bigari kwimakaza urukundo n'amahoro.

Mukamana Jeanne, umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yasobanuye ko urugendo yakoze bajya gukora iyi ndirimbo rwamubereye ingirakamaro, anagira abahanzi bagenzi be inama yo kuririmba ibyubaka isi.

Yagize ati "Njya muri DRCongo bwa mbere nari mfite ubwoba kubera ibihuha numvaga, ariko nagezeyo mbona ko abanyafrica twese turi umwe kandi tugomba gukundana kugira ngo turusheho kubaka isi nziza."

Ajya inama ku bahanzi yagize ati "Twakagombye kwibanda ku kuririmba ibyubaka isi kurusha kuririmba ibishegu. Tujye turirimba ibiduha amafaranga ni byiza, ariko tujye twibanda ku bihuza abantu."


Jeanne aririmba

Mu butumwa bwa Johan Deflander, umuhuzabikorwa wa La Benevolencia mu karere k'ibiyaga bigari, yashimiye abahanzi Bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo, anabasaba gikomeza gutanga ubutumwa bwiza bushishikariza abatuye isi kubana mu mahoro.

Ngoma King, umuhuzabikorwa ushinzwe amahurugurwa n'ibiganiro muri La Benevolencia, yasabye abitabiriye imurikwa ry'indirimbo bose gutahiriza umugozi umwe, bakimakaza amahoro ku isi yose, binyuze mu gukora ibyiza no kwigisha abandi kugira neza.


Ngoma King aganira n'itangazamakuru

REBA AMASHUSHO YA 'HYMNE DE FRATERNITÉ RÉGIONALE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adolphe2 years ago
    Ibikorwa nk'ibi nibyo biba bikenewe cyane cyane muri ibi bihugu byo mu Biyaga Bigali byibera mu ntambara n'amakimbirane bidashira. Amajwi y'abahanzi arakenewe ngo atange umusanzu. Merci@ La Benevolencia.
  • jean Bosco NIRAGIRA 1 year ago
    Ndakeneye numéro zumwe murabo





Inyarwanda BACKGROUND