Buri rurabo rugira igisobanuro cyarwo, yego waha uwo ukunda indabyo z’amaroza mu buryo bwo kumwereka urukundo cyangwa se ‘red roses’ mu ndimi z’amahanga, kimwe n’uko amabara atandukanye y’indabyo z’amaroza nazo ziba zifite ubusobanuro butandukanye.
Hano urahasanga ubusobanuro bw’indabyo zitandukanye kuva ku
ndabyo z’ibihwagari cyangwa se ‘sunflower’ ko gisobanyuye ‘false riches’, bivuze
ubutunzi burimo kwikunda kugeza ku ndabyo zitwa ‘red tulips’ zifasha mu
kugaragaza urukundo.
1.
Bluestar
Izi ndabyo uzitanga uziha uwo ukunda, ushaka kumwereka ko
ubona kandi wishimira gukora cyane kwe n’umuhate abishyiramo
2.
Scotch brooms
Izi ndabo nziza zizwiho kuba zivuze imbaraga, ishyaka n’ishya
birumvikana waziha umuntu ushaka kumwereka ko ukunze ishyaka n’ishya agira.
3.
Begonias
Izi ndabyo uziha umuntu wo mu muryango cyangwa se inshuti
ushaka kumwereka ishimwe, ubudasa n’ubwitonzi umubonamo.
4.
Bee balms
Izi ndabyo ni umuti kuko zikiza ububabare bwo mu muhogo n’isesemi, akaba ariyo mpamvu zisobanuye uburinzi n’ishya.
5.
Bleeding hearts
Izi ndabyo ziri mu ishusho y’umutima zifite ubusobanuro bukomeye, zivuze urukundo koko akaba ari indabyo zo guha uwo ukunda nko ku munsi w’abakundana.
6.
Balloon flowers
Niba hari umuntu utazigera urekera gukunda uzamuhe izi
ndabyo, kimwe n’inshuti ishaka kugaruka mu buzima bwawe yaguha izi ndabyo.
7.
Bluebells
Izi ndabyo zisobanuye urugwiro cyangwa se ‘kindness’ mu ndimi z’amahanga, akaba ari impano nziza yo kwereka umuntu ko ushima ibyo yaba yaragukoreye kandi uhari ku bw’ubushuti n’urukundo rwanyu.
8.
Yellow roses
Izi ndabo ntabwo uziha umuntu uwo ariwe wese kuko uzihaye uwo
ukunda zivuze ko umufuhiye kandi utamwizeye, mu gihe uzihaye inshuti zivuze
ibyishimo no guteta.
9.
Calla lily
Waba ukunda umuntu yaba hanze n’umutima we uzamuhe izi
ndabyo zisobanuye ko uwo muntu umukunze cyangwa se umwiyumvamo.
10.
Hyacinth
Zisobanuye siporo n’imikino inyuranye. Niba hari umuntu uzi
ukunda siporo cyangwa ukina, wazimuha mbere y’umukino nko kumwifuriza intsinzi.
Indabo zigufasha kuvuga ikikuri ku mutima utarinze ugira n’icyo
uvuga
Src: goodhousekeeping.com
TANGA IGITECYEREZO