RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, Mukura yuzuza imikino 7 idatsinda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2022 21:43
0


Mukura victory sports yanganyije na Police FC igitego 1-1, mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona.



Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Shampiyona y'umunsi wa 27 wa shampiyona yakomezaga aho Mukura victory sports yari yaje muri Kigali gukina na Police FC nayo idahagaze neza.

Nk'ibisanzwe, umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka amanota atatu, dore ko yose ataherukaga gutsinda. Mukura yari ifite urugendo rw'imikino 6 itari myiza, kuko yaherukaga gutsinda ku munsi wa 20 wa shampiyona.

Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

Ku munota wa 13, Ndayishimiye Antoine Dominic yatsindiye Police FC ndetse ahita yuzuza ibitego 8. Kubwimana Cedrick ukinira Mukura yaje kwishyura iki gitego, umukino urangira nta mpinduka zibayeho.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

I Musanze, Musanze FC iwayo yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1. Wari umukino wa 4 w'irushanwa muri uyu mwaka aya makipe yari ahuyemo, harimo imikino ibiri y'igikombe cy'Amahoro. Ku munota wa 29 gusa, Niyigena Clement yafunguye amazamu ndetse afasha Rayon Sports kuyobora umukino hafi iminota 60. 

Rayon Sports mu mboni zayo yasaga nk’aho ifite amanota atatu, ndetse uko umukino wagendaga ugana ku Musozo ikizereye kiyongeraga. Ku munota wa 82 habura iminota 8 gusa, Ben Ocen ukinira Musanze FC yaje gutsinda Rayon Sports igitego kiyambura amanota atatu.

Ben Ocen watsinze igitego cyambura amanota atatu Rayon

Indi mikino uko yagenze

Ku cyumweru

Gicumbi FC 0-0 Gasogi United
Rutsiro FC 0-0 As Kigali
Police FC 1-1 Mukura
Rayon Sports 1-1 Musanze FC

Ku wa gatandatu

Etoile de L'Est 3-1 Espoir FC
APR FC 1-2 Kiyovu Sports
Bugesera FC 1-4 Gorilla FC
Marine FC 4-1 Etincelles FC


Ubu urutonde rwa shampiyona APR FC na Kiyovu Sports ziranganya amanota 60, APR FC ikarusha Kiyovu Sports igitego izigamye. Etoile de L'Est ubu iri ku mwanya wa 15, inganya amanota 26 na Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14, naho Gicumbi FC niyo ya nyuma n'amanota 18.

Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Police FC na Mukura:



Mukansanga Salima niwe wari Umusifuzi mukuru




Umufotozi ni Sangwa Julien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND