RFL
Kigali

Bose bati 'Sohoka'!!! Abanyamakuru baniganye ijambo Adil umutoza mukuru wa APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/05/2022 19:30
5


Umutoza wa APR FC Mohammed Adil Erradi yasabwe n'abanyamakuru ko yasohoka nyuma y'aho yari atangiye kwibasira umwe muri bo.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo hakinwaga umunsi wa 27 wa shampiyona, umunsi wariho umukino ukakaye ndetse usobanuye byinshi ku rutonde rwa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports barushanwa amanota atatu gusa.

Kiyovu Sports yashakaga kunganya na APR FC amanota, yaje kubigeraho itsinze APR FC ibitego 2-1, APR FC iba itsinzwe umukino wa 3 muri iyi shampiyona. Nyuma y'umukino habaye ikiganiro n'itangazamakuru maze umutoza Adil wa APR Fc wari wanze kuvuga ku mukino yaherukaga gukina, aba ari we utangira aganira n'itangazamakuru.

Umutoza Adil agihabwa ijambo, yahise abaza Umunyamakuru Musangwamfura Christian wahoze akorera Radio 10 niba ari umunyamakuru undi na we amusubiza ko ari we. Ntabwo byarangiriye aho kuko Adil yahise yongera kumubaza ngo namwereke ikarita y'akazi undi aranga avuga ko atariwe akwiye kwereka ikarita.

Adil muri iyi minsi ntabanye neza n'itangazamakuru

Kuva ubwo abanyamakuru bandi bavuze ko ibyo Adil ari gukora ari nk'agasuzuguro bamubwira ko nta kiganiro cye bagikeneye ashatse yakwigendera. Adil yabanje gutindaho, abanyamakuru batangira kuririmba mu majwi arenga basaba ko Adil asohoka. Amajwi yumvikanaga yari mu rurimi rw'igifaransa tugenekereje mu kinyarwanda twavuga ko ari "Adil sohoka, Adil sohoka".

Usibye kuba Adil yari atangiye kwibasira umunyamakuru amwaka ibyangombwa, uyu mutoza yari amaze iminsi atagaragara mu biganiro n'itangazamakuru dore ko yihitiramo umukino ari butangeho ikiganiro. Ubwo Adil yaherukaga gutanga ikiganiro n'abanyamakuru hari abanyamakuru bagera kuri batatu yari yifatiye ku gahanga anenga ubunyamwuga bwabo ndetse anapfobya ibyo bakora kuko ngo bafite ubushobozi bucye.

Ese koko ikiragano cya Adil cyaba kirimo kurangira?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent dushimirimana1 year ago
    Narorere ahubwo akora akazi adafitiye uburenganzira
  • Gato1 year ago
    Ubwo nyine muri kubiha ubusobanuro ngo byumvikaneko ibyo abanyamakuru bokoze bikworiye? Hoya biragayitse rwose kandi biraciriritse Adil yarasanzwe ari umunyamakosa ariko yaberetse ubuhanga bwe abates umutwe bituma mwigaragaza uburyo muciriritse musakuriza rimwe nkabashumba batigeze ishuli mamba nikimwaro gikomeye kwitangaza makuru rya sport mu Rwanda
  • MK1 year ago
    Yigize akari aha kajya he wagirango hari n'aho yagejeje APR,kandi ni uguhimbira hano mu Rwanda gusa,kandi nabwo akenshi ari udukoryo two muri ruhago yacu dukoresha. Nagende n'ubwiyemezi bwe budafite aho bushingiye,ni ubuginga gusa.
  • Iradukunda Thierry Roger1 year ago
    Mugani wasanga Lorenzo ntacyangomba cyuko ari umunyamakuru yarafite Adil aba afite amakuru nawe
  • Gashema emmanuel1 year ago
    Njyewe ndumva Adil ntakosa afite, n'iba kuvugisha itaangazamakuru ar'itegeko, mwarikumurega ntago mwari kumuririmbira, ahubwo mwitwaye nk'abafana.





Inyarwanda BACKGROUND