RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo "Jolie" ya Kenny Sol na "Ready" ya Bwiza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/05/2022 17:23
1


Kenny Sol umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki kiragano gishya ni we uyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music Top 10 nyuma yo guhigika indirimbo zitandukanye abikesha indirimbio aherutse gusohora yitwa "Jolie".



"Jolie" yaje ku isong ku rutonde rwacu, ni indirimbo imaze kuzamura izina ry’uyu muhanzi nyuma y'izayibanjirije zakunzwe umunsi ku munsi, bigatanga ishusho n’icyizere uyu muhanzi afite mu banyarwanda. Ku mwanya wa kabiri, hari indirimbo "Rwady" ya Bwiza umwe mu bahanzikazi bari gukorana umuhate n’umurava cyane cyane mu ndirimbo ze.

Izi ndirimbo zombi zagaragaje ishusho y’umuziki nyarwanda nyuma yo gutorwa cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Zikurikiwe n’indirimbo "Nyola" ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, "Shawe" ya Marina na "Hejuru" ya Jowest umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Uru ni urutonde rw’indirimbo zashizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda. Zari 15, haza gutoranywamo 10 zatowe cyane ari zo izi tubagejejeho. Umwihariko ku rutonde rw'uyu munsi ni uko higanjemo abahanzi bashya bari gukora ibikorwa bigakundwa cyane n’abakunzi b’umuziki. Abo bahanzi harimo, Jowest, The Nature, Yampano, Bwiza n’abandi.


Indirimbo Jolie ya Kenny Sol ni yo ikunzwe cyane


Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bashoboye


Bwiza afite Indirimbo ikunzwe cyane yitwa Ready

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JOLIE YA KENNY SOL

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kezamahoro appolinaire1 year ago
    Mbamuburundi ndabakurikirana cane,nkaba nashaka kubasaba komwozamurangezaho amakuru aba ajanye nigihe





Inyarwanda BACKGROUND