BePawa
ATHF
Kigali

Itangazo rya MTN RWANDACELL

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2022 10:25
0


MTN RWANDACELL PLC yatanze itangazo rirebana n’Inama Nkuru yayo iteganijwe kuwa 02 Kamena 2022.MTN RWANDA yatangaje igihe inama nkuru ngarukamwaka yayo izateranira, ikaba izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga kuwa Kane tarika ya 02 Kamena 2022 ku isaha ya saa munani z’amanywa. Izaba ibaye ku nshuro yayo ya kabiri kuva MTN RWANDA yakwinjira mu mikoranire n’ikigo cy’igihugu cy’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) kuwa 04 Gicurasi 2021.

Abanyamigabane bashya bazemerezwa mu Nama Nkuru ya MTN RWANDA n’Inama y’Ubuyobozi bakaba bari mu baguze imigabane ihagaze miliyari eshashatu na miliyoni magana arindwi na makumyabiri na zirindwi n’ibihumbi mirongo inani na bitatu n’amafaranga magana acyenda y’u Rwanda (6, 727, 083, 900Frw). Kugeza ubu umugabane umwe ni amafaranga ane n’ibice mirongo cyenda n’umunani (4, 98Frw).

Iri tangazo kandi rikaba rigaragaza ko nyuma y'uko hemejwe abanyamigabane n’imigabane yabo mu Nama Nkuru ya MTN abemejwe bazishyura kuwa 30 Kamena 2022 nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyamigabane kuwa 09 Kamena 2022.

Mu bindi biteganijwe mu Nama Nkuru ya MTN RWANDA harimo kwemeza raporo y’umwaka no gushyira umukono kU igenzurwa ryakozwe ry’umwaka wasojwe kuwa 31 Ukuboza 2021. Hari kandi kongera gutora Umuyobozi w’Inama y’Ubuyozi no kwemeza PwC Rwanda Limited nka kompanyi ishinzwe ubugenzuzi bw’inyuma.

Mu biyamamarije kuyobora Inama y’Ubuyobozi bazatorerwa mu Nama Nkuru ya MTN Rwanda barimo: Mr Faustin Mbundu, Ms Karabo Nondumo, Mr Adriaan Wessels, Mr Michael Fleisher, Ms Patience Mutesi, Mr Julien Kavaruganda, Ms Yolanda Cuba, Ms Kaemba Ng’ambi na Mr Mark Nkurunziza abanyamigabane bazahabwa umwanya wo kumenya abiyamamariza umwanya w’ubuyobozi muri raporo y’umwaka izashyirwa hanze kuwa 12 Gicurasi 2022.

Uko abanyamigabane bazabasha kwitabira Inama Nkuru ya MTN RWANDA izaba hifashishijwe ikoranabuhanga bizabamenyeshwa.TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND