Uwari umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan yitabye Imana, nk'uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu, yari afite imyaka 73.
Minisitiri muri Perezidanse y’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Abarabu abitangaza, hashyizweho iminsi 40 y’icyunamo ndetse no guhagarika
bimwe mu bikorwa bya Minisiteri zose, ibigo bya leta n’abikorera ku giti cyabo
mu gihe cy’iminsi 3, harimo no kumanura amabendera akagezwa muri kimwe cya kabiri.
Uyu muyobozi yazize ibirimo indwara ya stroke yamufashe guhera mu mwaka wa 2014, kuva
icyo gihe ntiyakundaga kugaragara mu ruhame.
Sheikh Khalifa yavutse mu mwaka w’1948, avukira ahitwa Al
Ain hafi mu nkengero z’aho umuyobozi wa Oman yari atuye, yiswe amazina
hagendewe ku ya sekuru witwaga sheikh Khalifa bin Shakhbout.
Sheikh Khalifa witabye Imana ku myaka 73
Mu mwaka w’1969, igihugu kikiri mu bihe by’ubukoroni
bw’Abongereza yabaye Ministiri w’intebe wa Abu Dhabi, nyuma yo kwibohora mu
mwaka w’1971, yabaye Minisitiri w’ingabo hamwe n’izindi nshingano. Sheikh
Khalifa yasimbuye se mu mwaka wa 2004, ari nawe washinze umuryango wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Uyu yakoreshaga ubukungu buturuka mu mavuta yo muri Dhabi,
ku mpamvu zo guteza imbere umuco n’ubumenyi by’umwihariko ingoro y’amateka ya
Louvre, amashami y’ibijyanye na satellite ya New York University na
Surbone.
Izina rye kandi ryamenyekanye cyane kubera inzu yamwitiriwe yambere ndende kwisi ifite uburebure bwa metero 828, ikozwe mu byuma n’ibirahure muri Dubai. Nk’abandi bose rero batuye muri iki gihugu yakundaga sport gakondo, agakunda kuroba ndetse agakunda no gukora umwuga w’ubusizi.
Umwanditsi: Iradukunda Olivier
TANGA IGITECYEREZO