RFL
Kigali

Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2022 0:18
1


Umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022, ni uko mu Rwanda bitakiri ngombwa kwambara agapfukamunwa.



Inama y'Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, inafata imyanzuro irimo ko bitakiri ngombwa kwambara agapfukamunwa.

Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro, yavuze ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy'ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda n'abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye, kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi (harimo no kwemererwa kugenda mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange).

Rivuga ko 'kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri ndetse n'urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y'amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2).

Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje ikibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 mu gihe cy'amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka.

Abagenzi bose bava mu Gihugu bakoresheje ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19, hashingiwe ku bisabwa n'igihugu bagiyemo.

Abanyarwanda bose bava mu gihugu bagomba kuba barakingiwe Covid-19.

Inama y'Abaminisitiri yavuze 'Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa.' Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi'.  


Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyiringire Ignace1 year ago
    Ndabaza umuntu avuye mukindi gihugu yikingije inkingo ebyeri(2) akagera murwanda mukomereza kuzo afite namwa?





Inyarwanda BACKGROUND