RFL
Kigali

Michael umukunzi wa Miss Naomie yavuze imyanzuro ikomeye yafashe irimo no kuguma mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/05/2022 19:49
0


Umusore witwa Michael Tesfay uri mu rukundo na Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yafashe umwanya asobanura urugendo rw’ubuzima bwe nuko yiyemeje kubaho bishingiye kubyiyumviro bye atitaye kubyo abandi bantu bamutecyerezaho.



Mu butumwa umukunzi wa Nishimwe Naomie yanyujije kuri Instagram, urubuga avuga ko agiye kongera uburyo yarukoreshagamo yatangiye agira ati:”Imyaka ine ishize nafashe umwanzuro wo gushyira ubuzima bwanjye mu biganza byanjye. Icyo ibi byari bivuze kuri njye kwari ukubaho ubuzima budafite aho buhuriye n’ubwo umuntu yacyeka cyangwa adakeneye gukunda bipfa kuba bihuje n’icyo njye ntecyereza, mpamanya nanjye ubwanjye ko aricyo gikwiye.”

Asobanura uko byaje ngo afate umwanzuro wo kubaho ubuzima bwe kandi yigengaho ati:”Uru rugendo rwatangiye ubwo nafataga umwanzuro wo kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2018, kandi nishimiye kuvuga ko bitararangira. Kuva nagera mu Rwanda nagiye ntemberera mu bihugu bitandukanye, nize amasomo yerecyeranye n’isi kandi nanjye ubwanjye.”

Michael nyuma yo kunyura mu bihugu bitandukanye, yamaze gufata umwanzuro wo gutura mu Rwanda iteka agatangira ubuzima bushya, ati:”Ukwezi kwa Nzeri gushize nibwo nafashe umwanzuro wo kuza gutura by’iteka mu Rwanda, nkubaka ubuzima bwanjye. Muri iki gihe ndi kwitegura kurushaho kandi gukoresha Instagram, nyikoresha nk’umuyoboro wo kunyuzaho urugendo rwanjye n’ibyo ngenda ndwungukiramo.”

Mu minsi micye ishize nibwo Miss Nishimwe yaherukaga gusangiza abamukurikira ifoto y’uyu musore, akagaragaza amarangamutima ye kuri uyu musore akoresheje akamenyetso k’umutima ubusanzwe karanga abakundana, aba bombi kandi bakaba gukundana kwabo bitari iby’ubu kuko bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Michael Tesfay akaba ari umusore ufite n’ubumenyi dore ko yasoje icyiciro cya Masters mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza. Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2018 akaba yarakoze muri Kaminuza y’u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane. Mu birori biheruka bya Miss Rwanda 2022, we na Miss Nishimwe Naomie bakaba barabiserukanyemo bagiye kwihera ijisho uwegukana ikamba, baniyibutsa ibihe bya Miss Rwanda ya 2020 yasize Nishimwe Naomie yambaye ikamba.

Yiyemeje kuguma mu Rwanda agatangira ubuzima bushya

Aha agaciro gukora icyo ahamanya n'umutima kurenza ibyo abandi bacyeka

Arifuza kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga

Michael n'umukunzi we Miss Nishimwe Naomie

Ubutumwa bwa Michael

Akoresha Michael Tesfay (Prophetic_) ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND