RFL
Kigali

Academy ya PSG mu Rwanda yisanze mu itsinda rimwe n'Ubufaransa mu mikino y'igikombe cy'Isi kizabera muri iki gihugu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:12/05/2022 21:56
0


Academy ya PSG mu Rwanda y'abatarengeje imyaka 13, yisanze mu itsinda E mu gihe mu batarengeje imyaka 11 u Rwanda ruri mu itsinda C.



Kuva tariki 20 kugera 25 Gicurasi uyu mwaka, mu gihugu cy'Ubufaransa hazabera imikino y'igikombe cy'Isi gitegurwa na PSG aho amarerero aba mu bice bitandukanye by'Isi yitabira iyi mikino.

Iyi mikino iba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro u Rwanda narwo ruzayitabira nyuma y’aho PSG ifunguye iri Rerero mu mpera z'umwaka ushize. Kuri uyu wa kane mu gihugu cy'Ubufaransa, nibwo habaye tombora y'uko amakipe azahura mu mikino y'amatsinda.

Mu batarengeje imyaka 11 mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda C ruri kumwe na Qatar, Korea na USA west. Mu batarengeje imyaka 13 nabwo mu bahungu, u Rwanda ruri mu itsinda E ruri kumwe na Qatar USA west Korea n'Ubufaransa.

u Rwanda rwisanze mu itsinda C mu batarengeje imyaka11

Biteganyijwe ko iki gikombe cy'Isi kigiye kuba ku nshuro ya 6 kizitabirwa n'ibihugu 10, amakipe 38 ndetse n'ibyiciro 4, n'abana basaga 400. U Rwanda ntabwo ruzohereza abakinnyi b'abakobwa ahubwo biteganyijwe ko umwana utaha bashobora kuzitabira, mu gihe bazaba bamaze kumenyerana no kujya ku rwego rushimishije.

U Rwanda rwisanze mu itsinda E mu batarengeje imyaka 13

Ramos ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na bamwe mu bana baba muri iri shuri

Akademi ya PSG mu Rwanda ibamo abana basaga 170






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND