RFL
Kigali

Nigeria:Umunyamakuru yapfushije umugore we nyuma y'iminsi 12 bakoze ubukwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/05/2022 17:06
0


Mu gihugu cya Nigeria, umunyamakuru Jesse Tafida yapfushije umugore we nyuma y'iminsi 12 gusa barushinze.



Mu isi y'imyidagaduro yo mu gihugu cya Nigeria, inkuru yababaje benshi ikomeje kuhavugwa ni iy'urupfu rw'umugore w'umunyamakuru Jesse Tafida, witwaga Mercy Amarya Iliya. Urupfu rutunguranye rw'uyu mugeni wari ukiri mu kwezi kwa buki n'umukunzi we Jesse Tafida bari bamaze iminsi 12 gusa basezeranye kubana akaramata, rwabaye mu gitondo cy'uyu munsi nk’uko byatangajwe na murumuna wa Jesse Tafida abicishije ku rukuta rwa Facebook, aho yavuze ko mukuru we ndetse n'umuryango wabo uri mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rwa Mercy Amarya Iliya.

Justin Medugu, umuvandimwe wa Jesse Tafida abinyujije kuri Facebook yagize ati'Imana yamuduhaye yamwisubije. N'agahinda kenshi mu mutima wanjye, ngusezeyeho Amrya. Jesse mukuru wanjye, komeza wihangane ntacyo nabona nakubwira''. Undi mu nshuti za hafi za Jesse Tafida ndetse bakorana kuri televiziyo TVC News Nigeria, witwa Ijasini Amos yihanganishije Jesse agira ati'Mbega ubuzima, Mercy Amrya uragiye umaze iminsi 12 ukoze ubukwe?'

Ijasini Amos yakomeje agira ati'Nabajije Imana ibibazo 1000 impamvu ibi byabaye, gusa nta gisubizo. Jesse, Imana iguhumurize iguhe umutima wo kwakira ibyabaye. N’ubu sindabyumva. Roho ya Mercy iruhukire mu mahoro. Amrya wacu yigendeye''. Ikinyamakuru NaijaPals cyatangaje ko Jesee Tafida, umunyamakuru wa televiziyo TVC yo muri Nigeria yakoze ubukwe ku itariki 30/04/2022, none umugore we Amrya yitabye Imana mu gitondo cy'uyu munsi tariki 12/05/2022.

Jesse Tafida na Mercy Amrya bari bamaze imyaka ine bakundana, bakaba baranasohoye Save The Date y'ubukwe bwabo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Kugeza ubu Jesse Tafida ntacyo aratangaza kucyahitanye umugore we bari bakiri mu kwezi kwa buki, gusa inshuti ze n'abanyamakuru bagenzi be bo muri Nigeria bakomeje kumwihanganisha babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Inshuti za Jesse Tafida zikomeje kumwihanganisha




 Mercy Amrya Iliya witabye Imana nyuma y'iminsi 12 arushinze


Jesse Tafida n'umugore we Mercy Amrya witabye Imana









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND