RFL
Kigali

Espagne irateganya kujya itanga uruhushya rw'iminsi 3 buri kwezi ku bagore bababara mu gihe cy'imihango

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:12/05/2022 14:15
0


Muri Espagne, biteganijwe ko abagore basanzwe bagira ububabare bukabije mu gihe cy'imihango, bazemererwa kujya bahabwa ikiruhuko ku kazi kugeza ku minsi itatu buri kwezi, muri gahunda yo kwemeza iri tegeko itaganijwe mu nama yo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.



Umushinga w'ivugurura wagaragajwe na radiyo Cadena Ser, uzahindura Espagne igihugu cya mbere cyo mu Burengerazuba gitanga uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cy'imihango, aho abagore bazajya bahabwa ikuruhuko mu kazi.

Kugeza ubu, ibihugu bimwe na bimwe bya Aziya birimo U Buyapani, Koreya y’Epfo na Indonesia, ndetse na Zambia muri Africa, bisanzwe bitanga ikiruhuko ku bagore bababara cyane mu gihe cyabo cy'imihango.

Nk’uko bitangazwa na Sosiyete yo muri Espagne 'Gynecology and Obstetrics Society', hafi kimwe cya gatatu cy'abagore bari mu gihe cy'imihango barwara ububabare bukabije buzwi ku izina rya dysmenorrhea. Bibasirwa no kubabara munda, umutwe ndetse no kwirukanka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburinganire, Angela Rodriguez yabwiye ikinyamakuru El Periodico ati "Niba umuntu ufite uburwayi afite ibimenyetso nk'ibyo, abarwa nk'ufite ubumuga bw'agateganyo, bityo rero ni ko bigomba no kubaho mu gihe cy'imihango - bigatuma umugore ubabara cyane aguma mu rugo.''






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND