Kigali

CECAFA: Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Uganda izakira irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2022 10:50
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagore yisanze mu itsinda rya mbere ihuriyemo na Uganda izakira iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no hagati ‘CECAFA’ riteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi.



Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda muri iri rushanwa, yasize ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu itsinda rya A [mbere] ihuriyemo na Uganda, u Burundi na Djibouti.

Mu gihe itsinda rya B [kabiri] ririmo Sudani y’Epfo, Tanzania, Zanzibar na Ethiopia.

Ntabwo u Rwanda rukunze kwitabira irushanwa rya CECAFA y’abagore, ariko na gacye rwitabiriye ntirwigeze rugera kure kuko Tanzania na Kenya aribyo bihugu byakunze kwegukana igikombe.

Irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Uganda hagati ya tariki ya 22 Gicurasi na 5 Kamena 2022, aho rizabera kuri FUFA Technical Centre, ikibuga giherereye mu mujyi wa Njeru.

Itsinda A

Uganda

Burundi

Rwanda

Djibouti 

 Itsinda B

Tanzania

Zanzibar

South Sudan

Ethiopia

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda irashaka kubaka amateka muri iri rushanwa itaregukana na rimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND