RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye ansaba ko dutera akabariro buri joro nabyanga akarakara cyane !

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/05/2022 8:13
1


Hari ibibazo biba bisaba ko usenga gusa ubundi ukabyereka Imana. Wabyanga wabyemera ibibazo bizahoraho mu rugo rwawe. Aha niho bamwe baburira imbaraga bakarekura. Muri iyi nkuru urasabwa kugira inama umugore uvuga ko yazengerejwe n’umugabo we uhora amusaba ko batera akabariro buri joro.



Iyo bigenze bitya abagore bamwe bakabona bari guhohoterwa bahitamo inzira yo kwanga iyo mibonano, ubundi bakaba banahitamo gusaba gatanya mu gihe bibaye ngombwa babyishakira cyangwa babisabwa n’amategeko. Umugore umwe wahangayikishijwe n’iki kibazo yashyize ukuri kwe hanze asaba ko yagirwa inama y’icyo yakora nyuma y’igihe umugabo we atamuha agahenge kuko buri joro aba yifuza ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore yagize ati: ”Umugabo wanjye ansaba ko dukora imibonano mpuzabitsina buri joro, mungire inama”.

Nyuma yo gusaba inama abinyujije kuri konti ye ya Facebook, akavuga ku burakari bukabije umugabo we agaragaza iyo yamwangiye ko batera akabariro, benshi bagize icyo bavuga, bamwe bamubwira ko akwiriye kumwihanganira, abandi bavuga ko akwiriye gushima Imana yamuhaye umugabo. Bamwe bati: ”Ukwiriye kwishimira uwo mugabo wawe yewe. Mwiteho ahubwo umufate neza, umuhe ibyo agukeneyeho, yisanzure”.

Uwiyise ‘Scolastica Okech we yamweretse ko afite amahirwe we yabuze maze abivuga mu ijambo rimwe ati “Ndifuza ko iyo aza kuba ari njye ufite iki kibazo disi”. Evangeline Ngungi we yashimangiye ko uyu mugabo we akaneye umugore wa kabiri.

Ati: ”Umugabo wawe akeneye umugore wa kabiri niba ubona bikurenze wowe. Hari ibibazo abagore benshi barimo nanjye turi gusengera muri iyi minsi nawe uraho uri guteta uburana. Ishimire ko atakubeshya maze akabikenera kuri wowe gusa. Muhe, mbisubiremo muvandi, muhe”.

Ese wowe umaze gusoma iyi nkuru uri ku ruhe ruhande? Ese ni iyihe nama wahereza uyu mugore ubangamiwe cyane n’umugabo we utamuha agahenge mu buriri buri joro?. 

Nawe niba ufite ikibazo ukaba ushaka kugisha inama, twandikire kuri Email: info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeannettemukamugunga@gmail.com1 year ago
    Nareke guteta twebwetwarababuze nne wowe urigutete munyihere c?





Inyarwanda BACKGROUND