Muri Kigali hagiye kubera Inama nyunguranabitecyerezo ku burezi bwifashisha murandasi izwi nka eLearning Africa, yitezweho kuzana impinduka zitandukanye ziyongera ku musaruro imaze imyaka irenga 17 itanga.
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kongera kwakira Inama ya eLearning
Africa, ikaba izatangira kuwa 11 Gicurasi 2022 ikazasozwa kuwa 13 Gicurasi 2022, ikazitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama baturutse mu Rwanda harimo
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Uwingabire kimwe na
Minisitiri w’Uburezi.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’umwe mu bazitabira iyi nama, Bwana Hagenima Daniel akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Top Skills World yasobanuye
icyo biteze muri iyi nama agira ati:”Intego yacu ni ukwigisha abatuye isi, kuko
njye nizera ko ubumenyi buhenze buhindura bamwe ariko ubumenyi buhendutse kuri bose bwahindura isi.”
Akomeza agira ati: “Ni byinshi cyane
nk’urubyiruko rukunda kandi rugakorera muri Africa, eLearning Africa izadufasha
mu kongera ubunararibonye kubijyanye na eLearning cyane ko izaba yitabiriwe n’abandi
bakora nk’ibyo baturutse kw’isi hose harimo muri Ireland, UK, USA, German n’ahandi, ibi kandi bizadufasha kwigira nk’abanya Africa.”
eLearning Africa yatangiye mu mwaka wa 2005, icyo gihe yahise ibera muri
Addis Ababa mu mwaka wa 2006, ibera Nairobi 2007, Accra 2008, Dakar 2009, Lusaka
2010, Dar Es Salaam 2011, Cotonu 2012, Windhoek 2013, Kampala 2014, Addis Ababa
2015, Cairo 2016, Port Louis 2017, Kigali 2018, Abijan 2019 none igiye kongera
kugaruka muri Kigali 2022.
Mu myaka yose itambutse, abarenga ibihumbi 18,188 bitabiriye iyi nama
ya eLearning Africa baturutse mu bihugu bisaga 100 by’isi yose, ariko 80
ku ijana bya Africa inararibonye zigera 3730 zagiye zitanga ibiganiro muri iyi nama
kubyerekeranye n’iterambere ry’imyigire yifashishije murandasi.
Indimi zikoreshwa muri iyi nama ni igifaransa n’icyongereza.
Iyi nama ikaba ikorwa mu buryo bw’ibiganiro mpaka byo mu matsinda
ku ngingo runaka, kimwe no guhanahana ibitekerezo byose bigakorwa hifashishijwe
uburyo bwuje udushya butuma abantu babasha gutanga ibitekerezo binoze kandi by’ingirakamaro, abitabiriye iyi nama kandi bahabwa umwanya wo gutanga ubunararibonye bagiriye
mubyo bakora bya buri munsi.
Habaho kandi n’umwanya kubitabiriye wo kumurika udushya bahanze
mu birebana n’uburyo bwo kwiga hifashishijwe murandasi, buzwi nka eLearning mu
rurimi rw’icyongereza.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire uri mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu nama ya eLaerning Africa muri Kigali Convetion Center
Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya nawe ari mu bazitabira inama ya eLearning Africa
Umuyobozi Mukuru wa Top Skills Hagenimana Daniel uri mu ntiti zizitabira iyi nama
Reba hepfo Urutonde rwa bamwe mu bitezweho kuzatanga ibiganiro muri iyi nama
TANGA IGITECYEREZO