Umuhanzi Rugamba Yves [Yverry] yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya 1Samuel 1: 27, avuga ko Imana yasubije gusenga kwe, imugenera umufasha umukwiye bazabana ibihe n’ibihe, Uwase Vanessa uzwi nka Vanilla.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Yverry
uzwi mu ndirimbo ‘Amabanga’ yatangiye gutumira inshuti n’abavandimwe
kuzamushyigikira we n’umukunzi we ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo, mu bukwe
buzaba ku wa 12 Kamena 2022.
Urupapuro rw’ubutumire ‘invitation’ rugaragaza ko
ubukwe bw’aba bombi buzabera kuri Sport View Hotel, aho saa tatu za mu gitondo
ari ugusaba no gukwa, saa saba z’amanywa gusezerana imbere y’Imana nyuma y’iyo
mihango abatumiwe bazakirirwa kuri iriya hotel.
Yverry atangaje amatariki y’ubukwe bwe, nyuma y’uko ku
wa 5 Gicurasi 2022 we n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu muhango
wabereye mu Murenge wa Kimihurura.
Nyuma aba bombi bakiriye kuri M Hotel ababaherekeje
n’abandi barimo ibyamamare, banatangiza ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo.
Bari kumwe n’abo mu miryango y’abo, abahanzi barimo
Olivis wo mu itsinda Active, umuhanzi Mento, umuhanzi Danny Nanone wamamaye mu
myaka ya 2010, umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa RBA n’abandi batandukanye.
Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry’umuziki,
batanzwe n’ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu
bukwe yagiye aririmbamo, ahanini bitewe n’amagambo y’urukundo azigize.
Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo “Nk’uko njya
mbirota”, “Uragiye”, “Uzambabarire” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u
Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye, kandi
yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Yverry n’umukunzi we Vanessa batangaje ko ku wa 12 Kamena 2022 bazakora ubukwe
Yverry na Vanessa baherutse gusezerana imbere y’amategeko
Mu bihe bitandukanye, Yverry yahamije urwo yakunze Vanessa
Vanessa agiye kurushinga na Yverry bamaze igihe mu
munyenga w’urukundo
REBA HANO INCAMAKE YO GUSEZERANA KWA YVERRY N’UMUKUNZI WE N’UKO BAKIRIYE ABABAHEREKEJE
TANGA IGITECYEREZO