Crezo Samuel Habimana atewe impungenge n’uko mu gihe nta gikozwe mu myaka iri imbere ubwo nta bakuru bazaba bagihari, bizagorana kuko urubyiruko rutazabona icyo ruganiriza abazarukomokaho ku byerekeranye n’amateka y’u Rwanda. Akaba asanga isomo ry’Amateka y’u Rwanda rikwiye kongererwa umwanya mu burezi.
Kuwa 05 Gicurasi 2022 ni bwo Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ifatanyije na Minisiteri ya siporo, Komite Olempike y’ u Rwanda (RNOSC), n’Inama Nkuru y’Abahanzi (RAC) bibutse abari abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA), abakinnyi n'abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ukaba waritabiwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma n’izindi nzego za leta;
Abagize ingaga z’abahanzi n’urugaga rwa siporo, abahanzi batandukanye, abakinnyi mu mikono itandukanye, ababuze ababo bakoraga muri MIJEUMA ndetse n’itangazamakuru. Muri uyu muhango, umuhanzi Crezo Samuel Habimana ni umwe mu batanze ibitekerezo, akaba yarasabye ko isomo ry’Amateka y’u Rwanda ryakongererwa amasaha mu mashuri kandi rigashyirwaho uhereye mu mashuri abanza ukageza muri Kaminuza.
Umuhanzi Crezzo atanga inama ze
Ibi yabisabye ubwo yatangaga igitekerezo ku kiganiro ‘Twahisemo kuba umwe’ cyatanzwe na Bwana Nkusi Deo, Umunyamabanga w’Urwego rw’Intwari z’igihugu, Impeta n’imidari y’ishimwe (CHENO). Crezo Samuel Habimana yagaragaje ko atewe impungenge n’uko mu myaka iri imbere mu gihe abakuru bazaba batagihari, urubyiruko ruhari ubu rutazabona icyo ruganirira abazarukomokaho kubijyanye n’amateka y’u Rwanda mu gihe hatakongerwa imbaraga mu rubyiruko.
Yagaragaje ko bibabaje kuba ushobora gusanga umwanya munini ku ishuri higishwa amateka ya Amerika n’Uburayi, Revolution Française na Industrial, ariko amateka y’ u Rwanda akaba adahabwa umwanya uhagije mu buzima bw’abana n’urubyiruko kandi ari bo ejo bazavamo ababyeyi barerera u Rwanda ndetse n’ abayobozi bazayobora iki gihugu.
Crezo
yibukije abahanzi guhanga bashingiye k’ umuco n’amateka ya beninganzo, anasaba
aba sportifs bose ndetse na buri mu Nyarwanda wese ku ruhembe arasaniraho
aharanira iterambere ry’igihugu kurangwa n’ubunyarwanda mu byo bakora byose, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda bwahozeho kandi
bugomba gukomeza guhoraho.
Ubusanzwe
Crezo Samuel Habimana ni Umuhanzi Nyarwanda wandika akanaririmba umuziki wo
mu njyana ya Afro Beats. Yatorewe kuba umunyamabanga w’ihuriro ry’ abahanzi
Nyarwanda rikora muzika igezweho muri 2015, ku itariki 04 Mata 2016 atorerwa
kuba Visi Perezida wa Komite ngenzuzi muri Federation ya Muzika, imwe muri Federation
7 zigize Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Art Council). Kuva 2010 amaze gukora
album 3, arizo ‘Bivakure’ yakoze hagari ya 2010 na 2015, ‘Ntunsige’ na ‘Sindafatisha’.
TANGA IGITECYEREZO