Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, Nishimwe Naomie umaze iminsi mu gihugu cya Nigeria aho yari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Style Nigeria, yashimye uko yakiriwe.
Mu gitondo cyo
kuwa 06 Gicurasi 2022, nibwo Nishimwe Naomie na Willy Ndahiro bafashe rutema
ikirere berekeza mu gihgu cya Nigeria.
Bakaba bari
bagiye mu isozwa ry’amarushanwa ya Miss Style Nigeria, yaraye ashyizweho akadomo
mu ijoro ryakeye kuwa 07 Gicurasi 2022.
Nyuma y’iki gikorwa yaba Naomie na Willy bagizemo uruhare rukomeye nka bamwe mu bagize akanama nkemurampaka, Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimye Joe Ugonna wabakiriye ati:"Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza."
Joe Ugonna
akaba ari umunyamideli, umuhanzi n’umushabitsi mu myidagaduro ya Nigeria.
Nishimwe
Naomie uretse kuba kandi yarabaye Miss Rwanda 2020, kuri ubu yinjiye mu kumurika
no gutunganya imideli mu ijoro ryacyeye akaba yari yambaye mu buryo
atamenyerewemo ariko ubona ko burimo agashya ka gakondo nyafurika.
Mu gihe Willy Ndahiro we watumiwe uretse kuba umukinnyi wa
filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n’umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda.
Willy Ndahiro mu myambaro ya kinyafurika yo mu ibara ry'umutuku wijimye, Nishimwe Naomie na Joe Ugonna
Naomie yishimye uko yakiriwe muri Nigeria
Willy na Naomie, abanyarwanda bari mu kanama nkemurampaka ka Miss Style Nigeria
Abitabira Miss Style Nigeria baba bagomba kuba bari hagati y'imyaka 17 na 27
Igihembo gitangwa nyamukuru mu marushanwa ya Miss Style Nigeria ni imodoka
Uku niko Naomie yari yambaye mbere gato yo gutangira kw’ibirori bya Miss Style Nigeria
TANGA IGITECYEREZO