RFL
Kigali

Abakinnyi ba Manchester United bagiye gukatwa amafaranga kubera kunanirwa kujya muri Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/05/2022 11:55
0


Umwaka utaha w'imikino buri mukinnyi wa Manchester United, azakatwa 25 ku ijana ry'umushahara w'amafaranga yahembwaga ku kwezi kubera kunanirwa kujya muri Champions League.



Uyu ni umwanzuro ukubiye mu masezerano aba bakinnyi baba barasinye ko ikipe ninanirwa kujya mu mikino ya Champions League, abakinnyi bazagabanyirizwa umushahara w'amafaranga bahembwaga. Ubu Manchester United ntifite ubushobozi bwo gusoza mu makipe 4 ya mbere, ayemerera kwitabira imikino ya Champions League umwaka w'imikino 2022-23. Ibi bije nyuma yo gutsindwa kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'umunsi wa 37 wa shampiyona, aho banyagiwe na Brighton ibitego 4-0.

Uyu musaruro udashimishije mu kibuga uzasubiza Manchester United inyuma mu bijyanye n'amafaranga, kuko amafaranga yabonaga igiye mu mikino ya Champions League itazayahabwa. Ubundi nibura ikipe yitabiriye imikino ya Champions League ishobora gusarura Miliyoni zisaga 71 z'amayero bitewe n’aho yageze, bivuze ko nibura hari amafaranga ahabwa ikipe yitabiriye gusa.

Abakinnyi ba Manchester United bari mu mazi abira

Ku bakinnyi ba Manchester United nk’uko amasezerano abivuga, buri mukinnyi azajya akurwaho 25 ku ijana by'amafaranga yahembwaga. Urugero nka Cristiano Ronaldo wahembwaga menshi muri iyi kipe aho yafataga  ibihumbi 385 by'amayero, ariko aramutse agumye muri Manchester United yajya ahembwa ibihumbi 288 ku cyumweru . Aya yaba ariyo mafaranga macye Ronaldo ahembwe kuva yakubaka izina. Ronaldo wahembwaga ibihumbi 500 by'amayero akiba muri Juventus, yemeye kuyagabanya kugira ngo agaruke muri Manchester United.

David de Gea, umukinnyi wa kabiri wa Manchester United uhembwa menshi naguma muri Manchester United, azava ku bihumbi 375 ahembwa ajye ku bihumbi 281 ku cyumweru. Manchester United ubu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 58, irushanwa amanota 25 na Liverpool iri ku mwanya wa mbere ndetse Manchester United ikaba ari nayo imaze gukina imikino myinshi.

Pogba na Ronaldo bashobora kuva muri Manchester United

De Gea umushahara we uzagabanywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND