Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume [Sat-B], yanyujije amaso mu bitekerezo byaherekeje itorwa rya Ngaruko Kelly wabaye Miss Burundi 2022, amubwira ko adakwiye gucibwa intege n’ibivugwa kuko nawe yatangiye umuziki bavuga ko ari ‘mubi’.
Ijoro rya tariki 6 Gicurasi 2022, ryasize umutima wa Ngaruko
Kelly wishimwe kuko yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Burundi 2022
mu birori byitabiriwe n’umubare munini, dore ko amatike yo kwinjira yashize
mbere y’uko umunsi ugera.
Uyu mukobwa wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura yagaragiwe
na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire
wabaye igisonga cya kabiri. Ni mu gihe Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity.
Ngaruko Kelly yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis,
umushahara w’ukwezi ungana na Miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Burundi no
kwishyurirwa Kaminuza mu gihe cy’umwaka umwe.
Hari na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Burundi yatanzwe
na Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye azagabana
n’ibisonga bye.
Abategura iri rushanwa bavuze ko iry’uyu mwaka
ryahatanyemo abakobwa 57 naho 12 babasha kugera mu cyiciro cya nyuma ariko umwe
wari uhagarariye Intara ya Kayanza ntiyabashije kwitabira umunsi wa nyuma w’iri
rushanwa kubera uburwayi.
Umushinga mwiza ni kimwe mu bihesha amahirwe menshi
umukobwa yo kwegukana irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi.
Nyuma yo kwegukana iri kamba, bamwe mu bakoresha
imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko uyu mukobwa atari ari kwiye kuko ari
‘mubi’. Abandi bavuga ko habayeho amanyanga mu gutora Nyampinga w’u Burundi
mushya.
Ukoresha izina rya Kamikazi262 yanditse agira ati
“Mbega Miss Burundi […] ukuntu Abarundikazi ari beza koko murifata umuntu usa
gutya ngo ni Miss w’Igihugu ndumiwe. Ni mubi peee azabaserukira muri Miss
World.”
Avuga ko nta mukobwa ukwiye kuba Miss adafite ubwiza.
Ati “Niba ufite ubwenge gusa ngo ube Miss.”
Uwitwa Onesntatamajr yabwiye abategura iri rushanwa ko
‘ibyishimo babahaye bitari iby’ikirenga’.
Tonton Burundi we yabwiye abari bagize Akanama
Nkemurampaka ko bakwiye guterwa ‘isoni’ n’umwanzuro bafashe wo kwemeza uyu
mukobwa.
Tine Twagirayezu avuga ko umukobwa wabaye ‘Miss
Popularity’ ari we ‘mwiza kurusha Kelly wabaye Miss Burundi’. Ati “Imana irababona
kwiba ku mugaragaro n’abantu bari muri ‘salle’ bakavuza induru’.
Mani Chris yabwiye ishya n’ihirwe abakobwa bose
batsinze, ababwira kudacibwa n’intege n’ibiri kuvugwa kuko ‘uruvugo ntawe
rwishwe’. Kandi ‘nta muntu ukundwa na bose’. Ati “Ubuzima bw’umuntu buba ku
mutima si ku mubiri’.
Nyuma yo gusoma ibitekerezo bitandukanye, Sat B yavuze
ko byamwibukije ubwo yinjiraga mu muziki, bamwe bakajya bamubwira ko ari ‘mubi’
ntaho azagera.
Ariko ngo abo bavugaga ibyo ubu nibo basigaye bakora
ibisa nk’ibye. Ati “Miss Burundi 2022 [Ngaruko Kelly] binyibukije nkiza mu muziki
uko bambwira ngo nsa nabi. Ndi mubi. Abashimagiza ubwiza bwabo twakora [dukora]
bimwe cyo kimwe nabo beza twakora bimwe umengo [ubanza] barahavuye [baravuye] bavamwo
inkono y’itabi.”
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Beautiful’
yakoranye na Meddy, yavuze ko kuri iyi nshuro ari bwo hatowe Miss uhuje n’ibyifuzo
bye, kuko yujuje buri kimwe yifuzaga ku mukobwa.
Ngaruko Kelly wari uhagarariye Umujyi wa Bujumbura ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022
Miss Ngaruko yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri
Sat B yabwiye Miss Ngaruko Kelly ko adakwiye gucibwa n’intege
n’abavuga ko atari akwiriye ikamba
Sezerano Arlène Antoine yabaye igisonga cya mbere cya
Nyampinga w'u Burundi
Ishimwe Aimée Gloire yabaye igisonga cya kabiri
Ndahiro Mégane yabaye Miss Popularity
TANGA IGITECYEREZO