Umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda waranzwe no kunganya mu mikino myinshi yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yasize APR FC ihataniye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino ikuye intsinzi mu karere ka Rusizi ishyira ikinyuranyo cy’amanota 4 hagati yayo na Kiyovu igomba kwisobanura na Bugesera.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere
yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26 usize APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa
mbere, mu gihe Gicumbi FC iri kurwana no kutamanuka mu cya kabiri yahagamye
Rayon Sports.
Ku
bibuga bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara haberaga imikino y’injyanamuntu,
ndetse no mu mujyi wa Kigali haberaga indi mikino.
Umukino
wabimburiye iyindi yose wabaye saa 12h30’ ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i
Nyamirambo, aho Rayon Sports yari yakiriye Gicumbi FC ikomeje kurwana n’ubuzima
bwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iminota 90 irangira amakipe aguye miswi ibitego
2-2.
Ibitego
byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 na 41
mu gihe ibya Gicumbi FC byatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 33 na 51.
Undi
mukino wabereye kuri iki kibuga wabaye saa 15h00’, aho Gorilla FC yakiriye
Rutsiro FC nayo idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona, umukino urangira
amakipe aguye miswi 0-0.
Mu
karere ka Rusizi habereye umukino wari witezwe na benshi, aho ikipe ya Espoir
FC yari yakiriye APR FC ihataniye igikombe cya shampiyona, umukino urangira APR
FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2.
Ibitego
bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze bibiri na Nizeyimana Djuma,
mu gihe ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Mbonyumwami Taibu.
Gutsinda
uyu mukino byatumye APR FC ikomeza gusatira igikombe cya shampiyona nubwo
shampiyona ikibura imikino 4 ngo irangire.
I Huye
AS Kigali yakinaga na Mukura Victory Sport, umukino urangira amakipe yombi anganyije
ibitego 2-2 agabana amanota.
Mu
karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Etincelles yahatsindiye Musanze FC
igitego 1-0.
Indi
mikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:
Kiyovu
Sports vs Bugesera FC
Etoile
de l’Est vs Marines FC
Gasogi
United vs Police FC
Nshuti Innocent yafashije APR FC gukura intsinzi i Rusizi
Gicumbi FC irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahagamye Rayon Sports banganya 2-2
TANGA IGITECYEREZO