RFL
Kigali

APR FC yakuye intsinzi ikomeye i Rusizi, Rayon Sports ihagamwa na Gicumbi irwana no kutamanuka mu cya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/05/2022 18:22
0


Umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda waranzwe no kunganya mu mikino myinshi yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, yasize APR FC ihataniye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino ikuye intsinzi mu karere ka Rusizi ishyira ikinyuranyo cy’amanota 4 hagati yayo na Kiyovu igomba kwisobanura na Bugesera.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26 usize APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, mu gihe Gicumbi FC iri kurwana no kutamanuka mu cya kabiri yahagamye Rayon Sports.

Ku bibuga bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara haberaga imikino y’injyanamuntu, ndetse no mu mujyi wa Kigali haberaga indi mikino.

Umukino wabimburiye iyindi yose wabaye saa 12h30’ ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports yari yakiriye Gicumbi FC ikomeje kurwana n’ubuzima bwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iminota 90 irangira amakipe aguye miswi ibitego 2-2.

Ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 na 41 mu gihe ibya Gicumbi FC byatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 33 na 51.

Undi mukino wabereye kuri iki kibuga wabaye saa 15h00’, aho Gorilla FC yakiriye Rutsiro FC nayo idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona, umukino urangira amakipe aguye miswi 0-0.

Mu karere ka Rusizi habereye umukino wari witezwe na benshi, aho ikipe ya Espoir FC yari yakiriye APR FC ihataniye igikombe cya shampiyona, umukino urangira APR FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze bibiri na Nizeyimana Djuma, mu gihe ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Mbonyumwami Taibu.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza gusatira igikombe cya shampiyona nubwo shampiyona ikibura imikino 4 ngo irangire.

I Huye AS Kigali yakinaga na Mukura Victory Sport, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 agabana amanota.

Mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Etincelles yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0.

Indi mikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

Kiyovu Sports vs Bugesera FC

Etoile de l’Est vs Marines FC

Gasogi United vs Police FC

Nshuti Innocent yafashije APR FC gukura intsinzi i Rusizi

Gicumbi FC irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahagamye Rayon Sports banganya 2-2

AS Kigali yasanze Mukura i Huye banganya ibitego 2-2





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND