Bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda habonetse umukino uhenze kurusha indi yabayeho, kuko kwinjira ku mukino wa ½ mu gikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC ukicara mu myanya y’icyubahiro bizagusaba kwishyura ibihumbi 50 by’amanyarwanda.
Mu
mateka umukino wari ufite agahigo ko kuba ariwo wahenze mu Rwanda, uwicara mu
myanya y’icyubahiro byamusabye kwishyura ibihumbi 30 Frw, gusa kuri ubu amateka
agiye guhinduka kuko uzareba umukino w’amakipe akomeye kandi afite amateka mu
Rwanda bizamusaba guhara byinshi.
Tariki
ya 11 Gicurasi 2022, Kuri Stade ya Kigali Rayon Sports izakira APR FC mu mukino
ubanza wa ½ mu gikombe cy’Amahoro 2022, umukino washyizwe ku rwego rwo hejuru
haba mu mitegurire n’imyinjirize ku kibuga.
Nubwo
iyi kipe ikundwa na benshi kurusha izindi mu Rwanda itarashyira ku mugaragaro
ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabahuza na APR FC, amakuru INYARWANDA ikesha
uri hafi y’iyi kipe aremeza ko amafaranga macye yo kwinjira ari ibihumbi 5 Frw
ubwo ni ahasanzwe hose, mu gihe ahatwikiriye ari ibihumbi 10 Frw, muri VIP bazishyura
ibihumbi 20 Frw, naho muri VVIP bazishyura ibihumbi 50 Frw.
Rayon
Sports imaze iminsi yitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro gishobora kuba
aricyo cyonyine cyarokora iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku
musozo kuko igikombe cya shampiyona cyamaze kuyicika, umutima n’intekerezo z’aba-rayon
byose birangamiye igikombe cy’Amahoro.
Ikipe
izava hagati ya Rayon Sports na APR FC izahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izaba
yavuye hagati ya AS Kigali na Policr FC.
Muri
uyu mwaka w’imikino Rayon Sports yahuye na APR FC inshuro ebyiri muri
shampiyona aho APR FC yatsinze inshuro imwe, indi baranganya.
Uyu
mukino witezweho byinshi cyane kuko Rayon Sports irakubita agatoki ku kandi.
Rayon Sports niyo izakira uyu mukino
APR FC nayo igira abafana benshi
TANGA IGITECYEREZO