Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 akomoka mu muryango w’abanyapolitike bakomoye mu Burundi akaba ari n’intiti yaminuje mu masomo arimo imibare muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryacyeye ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uruta abandi mu bwiza, umuco n’ubuhanga wambara ikamba rya Miss Burundi 2022 rwaraye rugeze ku musozo, Ngaruko Kelly akaba ari we wahize abandi bakobwa bagera kuri 56 bari bateye intambwe yo guhatanira iri kamba.
Nk'uko bigenwa
n'Akanama k’ikompanyi itegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Burundi, umukobwa uri hagati y’imyaka
18, afite uburebure buri hejuru ya 1.65m n’ibilo bitari hejuru ya
65 (65Kg) niwe uba wemerewe kwitabira Miss Burundi. Inyarwanda.com yabegeranije amateka ya Ngaruko Kelly watorewe kuba Miss Burundi 2022.
Ngaruko Kelly ni umuhanga mu masomo y’imibare n’inganda yaminujemo muri Kaminuza yigenga ya
Millikin iherereye muri Leta ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi Kaminuza yihagazeho kuko yishyura ku mwaka amafaranga akabakaba Miliyoni 54Frw ku munyeshuri umwe
udafite buruse kuko hari imiryango yigenga yoherezayo abanyeshuri irihira.
Ureste ibyo kandi, Ngaruko
Kelly akomoka mu muryango ukomeye mu bijyanye n’igisekuru cya politike y’u
Burundi kuko nyina ari umukobwa wa Minisitiri wa mbere w’Intebe w’u Burundi
Bwana Pierre Ngendandumwe wabonye izuba mu mwaka wa 1930 mu ntara ya Ngozi.
Pierre Ngendandumwe yaje
kwiga muri Kaminuza ya Lovanium iherereye mu gihugu cya Congo Kinshasa aho
yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko. Nyuma y’urugendo rutari
ruto yagize muri politike yahe kugirwa Minisitiri w’Intebe kuwa 18 Kamena 1963.
Kuwa 15 Mutarama 1965
ni bwo yishwe arashwe mu bitugu n'abatarifuzaga ko akomeza kuyobora, icyo gihe yari avuye
kureba umugore we wari wibarutse umuhungu.
Miss Burundi 2022 Ngaruko Kelly
Ngaruko Kelly na nyina bishimye cyane
Yaminurije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nyina umubyara akaba n'umukobwa wa Minisitiri w'Intebe wa mbere w'u Burundi yari yaje kumushyigikira
Kelly ni intiti mu mibare n'ubucuruzi bushingiye ku nganda
Afite intego yo guteza ubucuruzi imbere
Yasoreje muri kaminuza ya Mikkin yigwamo n'abifite
Byamurenze
Yahawe imodoka agenerwa umushahara w'ukwezi anemererwa kwishyurirwa amashuri
Yahigitse abakobwa 10 b'uburanga mu ijoro ryacyeye
Ngaruko Kelly n'abamugaragiye
TANGA IGITECYEREZO