RFL
Kigali

Yize imibare muri Kaminuza yo muri Amerika yishyura Miliyoni 54Frw! Ibyihariye kuri Ngaruko Kelly wabaye Miss Burundi 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2022 12:42
3


Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 akomoka mu muryango w’abanyapolitike bakomoye mu Burundi akaba ari n’intiti yaminuje mu masomo arimo imibare muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu ijoro ryacyeye ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uruta abandi mu bwiza, umuco n’ubuhanga wambara ikamba rya Miss Burundi 2022 rwaraye rugeze ku musozo, Ngaruko Kelly akaba ari we wahize abandi bakobwa bagera kuri 56 bari bateye intambwe yo guhatanira iri kamba. 


Nk'uko bigenwa n'Akanama k’ikompanyi itegura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Burundi, umukobwa uri hagati y’imyaka 18, afite uburebure buri hejuru ya 1.65m n’ibilo bitari hejuru ya 65 (65Kg) niwe uba wemerewe kwitabira Miss Burundi. Inyarwanda.com yabegeranije amateka ya Ngaruko Kelly watorewe kuba Miss Burundi 2022.


Ngaruko Kelly ni umuhanga mu masomo y’imibare n’inganda yaminujemo muri Kaminuza yigenga ya Millikin iherereye muri Leta ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi Kaminuza yihagazeho kuko yishyura ku mwaka amafaranga akabakaba Miliyoni 54Frw ku munyeshuri umwe udafite buruse kuko hari imiryango yigenga yoherezayo abanyeshuri irihira.


Ureste ibyo kandi, Ngaruko Kelly akomoka mu muryango ukomeye mu bijyanye n’igisekuru cya politike y’u Burundi kuko nyina ari umukobwa wa Minisitiri wa mbere w’Intebe w’u Burundi Bwana Pierre Ngendandumwe wabonye izuba mu mwaka wa 1930 mu ntara ya Ngozi.


Pierre Ngendandumwe yaje kwiga muri Kaminuza ya Lovanium iherereye mu gihugu cya Congo Kinshasa aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko. Nyuma y’urugendo rutari ruto yagize muri politike yahe kugirwa Minisitiri w’Intebe kuwa 18 Kamena 1963.


Kuwa 15 Mutarama 1965 ni bwo yishwe arashwe mu bitugu n'abatarifuzaga ko akomeza kuyobora, icyo gihe yari avuye kureba umugore we wari wibarutse umuhungu.


Miss Burundi 2022 Ngaruko Kelly

Ngaruko Kelly na nyina bishimye cyane 

Yaminurije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Nyina umubyara akaba n'umukobwa wa Minisitiri w'Intebe wa mbere w'u Burundi yari yaje kumushyigikira

Kelly ni intiti mu mibare n'ubucuruzi bushingiye ku nganda

Afite intego yo guteza ubucuruzi imbere


Yasoreje muri kaminuza ya Mikkin yigwamo n'abifite

Byamurenze

Yahawe imodoka agenerwa umushahara w'ukwezi anemererwa kwishyurirwa amashuri

Yahigitse abakobwa 10 b'uburanga mu ijoro ryacyeye

Ngaruko Kelly n'abamugaragiye

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aloys Nikunda1 year ago
    Ndabashimiye kukuntu mutohoza amakuru, ICO mwibagiye gushikiriza nukuntu mutavuze ko abarundi batishimiye itsitsi yiwe kuko imbuga nkazose ndetse nabarorerezi bari bitavye iryo higanwa Bose biyamirije uwo mwigem
  • nkundimana janvier1 year ago
    nibyizacyane arikowamfashamuko bwamwiza
  • Rugango kevin1 year ago
    Abarundi ndabemera ntimubunza ibitsina nkabaturanyi bibwira ngo ni iterambere doré WE yaranizr si injiji nkizo mu baturanye zitazi icyongereza ni igifaransa mukomereze Aho ntimugacuruzr abakobwa banyu





Inyarwanda BACKGROUND