Umukinnyikazi wa filime Mukayizera Jalia Nelly yambitswe impeta n’umukunzi we Jean Luc yari aherutse kugaragariza isi yose ko ari we wamutwaye umutima kuva mu buto bwe.
Abinyujije ku
mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Kecapu yasangije abamukurikira amafoto
agaragaza ko yamaze kwemerera umukunzi we Jean Luc kuzabana nawe, yongeraho
ubutumwa bugira buti: ”Wakoze mugabo wanjye.”
Hari haciyeho
iminsi itari myinshi Kecapu agaragaje ko Jean Luc ari we musore yihebeye. Mu
kiganiro yagiranye na INYARWANDA kuwa 15 Werurwe 2022, yasobanuye neza uko
urukundo rwe n’umukunzi we ruhagaze n’igihe rwatangiriye.
Yatangiye agira ati: ”Twamenyanye mu 2009, dutangira gukundana mu 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu mashuri
abanza mu wa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko
yarandutagaho gato.”
Akomeza agira ati:”Na none kandi urukundo
rw’abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe tuburanye urumva
ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza
gukomeza.”
Agaruka ku buryo bagiye baburana ariko
kuri ubu bari mu rukundo ruzira kwihishira, ati:”Hagati aho ariko
twarahuraga n’ubwo hari n’igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko
ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n’ibindi, turi kumwe neza.”
Ku kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa
no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati:”Urumva rero twamenyanye
tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ariwe kandi azi
kubitandukanya kuko anzi wese.”
Kecapu asobanura akazi k’umukunzi we
n’icyo amukundira ati:”Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho
gahuriye n’imyidagaduro. Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda ku bwo
kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye
baza kubera izina mfite ubu.”
Ashimangira kuba Jean Luc amukundira uko
ari, ati:”Rero ankunda bitari iby’izina, atari uko ashaka ko abantu
bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni
umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere.”
Icyo gihe Kecapu yari yirinze kugira icyo
avuga ku bukwe bwabo n’igihe buzabera ariko birasa nk'aho atari cyera cyane. Yagize ati: ”Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari.”
Ikinyacumi kirenga kirashize Kecapu na Jean Luc batangiye urugendo rw'urukundo rwabo
Kuba Jean Luc azi neza uwo Kecapu ari we ni byo bituma ntacyabatanya
Kecapu yashimye Jean Luc wamaze kumwambika impeta y'ineguza
TANGA IGITECYEREZO