RFL
Kigali

Kecapu yambitswe impeta n’umukunzi we wamutwaye umutima kuva mu buto-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2022 7:50
1


Umukinnyikazi wa filime Mukayizera Jalia Nelly yambitswe impeta n’umukunzi we Jean Luc yari aherutse kugaragariza isi yose ko ari we wamutwaye umutima kuva mu buto bwe.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Kecapu yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ko yamaze kwemerera umukunzi we Jean Luc kuzabana nawe, yongeraho ubutumwa bugira buti: ”Wakoze mugabo wanjye.”

Hari haciyeho iminsi itari myinshi Kecapu agaragaje ko Jean Luc ari we musore yihebeye. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA kuwa 15 Werurwe 2022, yasobanuye neza uko urukundo rwe n’umukunzi we ruhagaze n’igihe rwatangiriye.

Yatangiye agira ati: ”Twamenyanye mu 2009, dutangira gukundana mu 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu mashuri abanza mu wa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko yarandutagaho gato.”

Akomeza agira ati:”Na none kandi urukundo rw’abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza gukomeza.”

Agaruka ku buryo bagiye baburana ariko kuri ubu bari mu rukundo ruzira kwihishira, ati:”Hagati aho ariko twarahuraga n’ubwo hari n’igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n’ibindi, turi kumwe neza.”

Ku kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati:”Urumva rero twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ariwe kandi azi kubitandukanya kuko anzi wese.”

Kecapu asobanura akazi k’umukunzi we n’icyo amukundira ati:”Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho gahuriye n’imyidagaduro. Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda ku bwo kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye baza kubera izina mfite ubu.”

Ashimangira kuba Jean Luc amukundira uko ari, ati:”Rero ankunda bitari iby’izina, atari uko ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere.”

Icyo gihe Kecapu yari yirinze kugira icyo avuga ku bukwe bwabo n’igihe buzabera ariko birasa nk'aho atari cyera cyane. Yagize ati: ”Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari.”

Ikinyacumi kirenga kirashize Kecapu na Jean Luc batangiye urugendo rw'urukundo rwabo

Kuba Jean Luc azi neza uwo Kecapu ari we ni byo bituma ntacyabatanya


Kecapu yashimye Jean Luc wamaze kumwambika impeta y'ineguza

Kecapu ari mu byishimo byinshi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beat1 year ago
    Azogire urugo tugire!arakina neza pe!





Inyarwanda BACKGROUND