RFL
Kigali

Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo 'akurikiranweho icyaha cya ruswa'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2022 17:51
0


Bamporiki Edouard, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.



Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard ryo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022 rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n'Iteko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116;

None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yahagaritse' ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco kubera 'ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amakuru avuga ko Bamporiki yatawe muri yombi. Gusa, 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko "Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo'.

RIB yavuze "Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo."

Tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo Bamporiki usanzwe ari umuhanzi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Ni nyuma imyaka isaga itatu yari ishize ari umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.

   

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahagaritswe ku mirimo kuva kuri uyu wa Kane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND