RFL
Kigali

Eminem, Lionel Richie hamwe na Dolly Parton bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2022 17:07
0


Umuraperi Eminem n'umuririmbyi kabuhariwe Lionel Richie hamwe na Dolly Parton mu bahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022.



Rock & Roll Hall of Fame ni inzu ndangamurage yahariwe gushyirwamo abahanzi bageze ku bikorwa by'indashyikirwa n'amateka yabo. Iherereye mu gace ka Ohio ho muri Cleveland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rock & Roll Hall Of Fame kuva yashingwa mu 1983 iri ku isonga mu gushyirwamo abahanzi bakomeye ndetse n'abahanzi benshi baharanira kuyijyamo nubwo bose atariko bibahira.

Buri mwaka hakaba hatangazwa abahanzi batoranijwe kushyirwa mui iyi nzu ndangamurage y'umuziki. Mu masaha macye ashize ni bwo hasohotse urutonde rw'abahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall of Fame 2022.

CNN yatangaje ko urutonde rwabagiye gushyirwa mu nzu ndangamurage ya Hall of Fame rugizwe n'abahanzi 14 bakora injyana z'itandukanye. Muri aba bahanzi barangajwe imbere na Pat Benatar icyamamarekazi mu njyana ya Rock. Umuraperi kabuhariwe Eminem nawe agaragara kuri uru rutonde by'umwihariko akaba ari namwe muraperi wenyine ugiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022. Icyamamare mu njyana ya R&B Lionel Richie nawe ari mu bahanzi batoranijwe bazashyirwa muri iyi nzu ndangamurage.

Urutonde rw'abahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022.

Abandi bahanzi bakomeye baje kuri uru rutonde kandi harimo umuhanzikazi w'icyamamare Dolly Parton ukora injyana ya Country Music wamamaye kuva mu 1974. CNN yatangaje ko uru rutonde rwishimiwe n'abenshi kuko rwagaragayeho abahanzi bakoze amateka mu muziki kandi bamaze igihe kinini bakora uyu mwuga kuburyo igihe cyabo cyari kigeze ngo bashyirwe muri Hall of Fame. Eminem, Lionel Richie na Dolly Parton bagiye kuri uru rutonde barusanzeho ibindi byamamare nka Jay Z, Micheal Jackson, Nipsey Hussle, 2 Pac, Whitney Houston, Elvis Presley hamwe n'abandi benshi bagiye baca uduhigo mu muziki.

Dolly Parton, Eminem na Lionel Richie mu bahanzi bagiye gushyirwa muri Rock & Roll Hall Of Fame 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND