Umuhanzi Juno Kizigenza ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, aho yagiye gukorana indirimbo n’umuhanzi uri mu bakomeye muri iki gihugu witwa Grenade.
Juno Kizigenza yabwiye INYARWANDA ko yagiye muri
Uganda muri gahunda yo kuhafatira amashusho y’indirimbo ye yakoranye na Bushali
[Nawe bari kumwe muri Uganda] ndetse n’indirimbo ye bwite ashaka gushyira
ahagaragara mu minsi iri imbere.
Avuga ko ageze muri Uganda yahahuririye n’uyu muhanzi
Grenade, baraganira biyemeza gukorana iyi ndirimbo. Yavuze ko bari kuganira ku
ku buryo bwo gukora 'Audio' ndetse n’amashusho (Video)
mbere y’uko agaruka mu Rwanda.
Kizigenza ati “Twahuriye muri Uganda.
Turaganira, turahuza, twemeza gukorana indirimbo. Gusa, ubu sinavuga ngo
izasohoka [Indirimbo] ryari. Kimwe n’uko nshobora kuzishyira hanze zose
[Indirimbo eshatu ari gukora]."
Grenade uri gukorana indirimbo na Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, kuva
mu mwaka w’2019 yashyira hanze indirimbo ye yise ‘Nkuloga’.
Yavutse yitwa Dewis Ndugwa, avukira ahitwa Lyantode
muri Uganda mu 1997. Amashuri abanza yize ahitwa Kitebi ayisumbuye yiga
Makindye.
Uyu muhanzi yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo
African Music Festival cyabereye mu Mujyi wa Dubai. Azwi mu ndirimbo ziirmo
"Olimba," "Mpulira Bibyo," “Amen” n’izindi.
Juno Kizigenza uherutse gusohora indirimbo ‘Urankunda’ yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Grenade ugezweho muri Uganda
Grenade yagize izina rikomeye kuva mu 2019 ubwo
yasohoraga indirimbo ‘Nkuloga’
TANGA IGITECYEREZO